Gusoma umwanzuro w’urukiko mu rubanza ruregwamo Agathe Habyarimana byasubitswe

Urukiko rwo mu Bufaransa rwasubitse icyemezo cyarwo ku kuba rwatera utwatsi cyangwa rukomeza gukurikirana dosiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi iregwamo Agathe Kanziga, umugore wa nyakwigendera Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Icyemezo cyari gitegerejwe kuri uyu wa 8 Mata cyasubitswe, kikazatangazwa ku wa 6 Gicurasi, nyuma y’imyaka 18 ishize bakora iperereza.

Inkiko z’u Bufaransa zirimo gusuzuma niba Kanziga yaragize uruhare mu itsinda ry’abari hafi y’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana rizwi nka “Akazu” bashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abantu basaga miliyoni.

Nyuma y’iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, Kanziga yahise ava mu Rwanda afashijwe n’ingabo z’u Bufaransa, aza gutura muri icyo gihugu kuva mu 1998, nubwo u Rwanda rwagiye rusaba kenshi ko ashyikirizwa ubutabera.

Dosiye imukurikirana yafunguwe mu 2008, nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bw’abahohotewe, ukorera mu Bufaransa, utanze ikirego. Iyi dosiye imaze gufungwa inshuro eshatu bivugwa ko “nta bimenyetso bihagije byabonetse,” ariko buri gihe ubushinjacyaha cyangwa abatanze ikirego bagasaba ko yongera gusuzumwa.

Mu cyemezo giheruka gufatwa muri Kanama 2025 cyo kuyifunga, ubushinjacyaha bushinzwe iby’iterabwoba hamwe n’abareze basabye ko isubirwamo. Kuri ubu, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rurimo kureba niba ruzemera ubujurire cyangwa rugafunga burundu uru rubanza.

Urubanza rwari ruteganyijwe gusomwa kuri uyu wa Gatatu, bukeye bw’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko urukiko rufata icyemezo cyo kurusubika.

Cyakora, ku munsi w’isubikwa ry’icyemezo ku rubanza rwa Kanziga, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwatesheje agaciro icyemezo cyari cyafashwe cyo guhagarika iperereza kuri Cyprien Kayumba wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, ushinjwa gutanga intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bivuze ko Kayumba azaburanishwa ku byaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Nyuma ya Jenoside, benshi mu bayishinjwa bahungiye mu Bufaransa, igihugu cyari gisanzwe gifitanye umubano wa hafi n’ubutegetsi bwari buriho mbere ya 1994.

Bamwe muri bo bagejejwe imbere y’ubutabera hashingiwe ku ihame ry’ubutabera mpuzamahanga (universal jurisdiction), riha inkiko z’u Bufaransa ububasha bwo kuburanisha ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe hanze y’imbibi zabwo.

Imanza za Agathe Kanziga na Cyprien Kayumba ziri mu zindi nyinshi zikurikiranwa n’umuryango w’abaregera inyungu rusange ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, uzwi nka Collectif des Parties Civil pour le Rwanda (CPCR), washinzwe mu 2001 ugamije gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka