Gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe u Burusiya byabaye nko kubushozaho intambara

Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yatangaje ko kuba Umuryango OTAN n’inshuti zawo barimo gufatira u Burusiya ibihano, ngo byabaye nko gushoza intambara ku gihugu cye.

Impande zombi (OTAN n’u Burusiya) zemeza ko kurasana k’umusirikare wa OTAN n’Umurusiya byahita bibyara Intambara ya Gatatu y’isi, kandi hakabaho gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu byo OTAN yirinze kugira ngo idakoma ku mbarutso, harimo kutohereza abasirikare bayo muri Ukraine, ndetse no kwirinda guhindura icyo gihugu akarere katagurukamo indege (No-fly zone), n’ubwo Perezida w’icyo gihugu Volodymyr Zelenskyy arimo kubisaba.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken, ari mu bahise babwira Zelenskyy ko guhindura Ukraine akarere katagurukamo indege byateza akaga ibindi bihugu.

Ibi Blinken yabitangaje ashingiye ku kuba No-fly Zone isobanura ko baba babujije indege z’u Burusiya kuguruka mu kirere cya Ukraine, ku buryo ziramutse zibirenzeho haba hari n’uburyo bwo kuzihanura. Ibi rero bikaba byateza guhangana kw’ibindi bihugu n’u Burusiya.

Blinken yavuze ko icyo bazakomeza gufashisha Ukraine ari ibikenerwa byose, kugira ngo abaturage b’icyo gihugu abe ari bo bahangana ubwabo n’u Burusiya.

Byabaye amahire rero kuko Perezida Putin na we yahise ashimangira ko guhindura Ukraine ’No-fly Zone’ byaba ari ukwiyemeza kwinjira mu ntambara kw’ikindi gihugu kitari Ukraine, bikaba byateza intambara mu bindi bice by’ u Burayi n’ahandi.

Putin ariko avuga ko hari izindi mpamvu zisa n’izishaka gukurura intambara yagutse, aho avuga ko kumufatira "ibihano na byo byabaye nko gushoza intambara".

Yakomeje agira ati "Hari byinshi birimo kuba biturutse ku byo tubona n’ibyo duhura na byo, ni uburyo bugamije kurwanya u Burusiya".

Putin avuga ko mu gihe ingabo z’andi mahanga zakwinjira muri Ukraine byatuma akora ku ntwaro za kirimbuzi, cyane ko yamaze gusaba umutwe w’abasirikare bashinzwe kuzikoresha kuba witeguye.

Kugeza ubu imipaka igihugu cya Ukraine gihana n’ibindi bihugu by’i Burayi ikikijwe n’Abasirikare ba OTAN, bategereje ko u Burusiya bwakwambuka bukajya muri kimwe mu bihugu bigize uwo muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Intambara irasenya ntiyubaka.Bariya bantu bari gupfa barababaje kandi n’igihombo isi turi kugira. Buriya nubwo Ukraine ariyo yabaye ikibuga cy’imirwano ariko mu by’ukuri ni Russia ihanganye na NATO none USA na EU batereranye Ukraine banga kwinjira muri iyi ntambara ku mugaragaro ariko njye ndabona ariho byerekeza.

La cigale et la fourmi yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Ariko ndikwibaza ibyo uburusiya buri gushaka mumbarize putini agahinda afitanye namugenziwe ?

Arias yanditse ku itariki ya: 6-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka