#GumaMuRugo yarokoye abantu miliyoni eshatu bashoboraga gupfa i Burayi

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 11 byo ku mugabane w’u Burayi n’ikigo Imperial College London bigaragaza ko gahunda yo gusaba abaturage kuguma mu rugo yatumye abantu barenga miliyoni 3 badahitanwa na coronavirus ku mugabane w’u Burayi.

Abashakashatsi bo muri iki kigo ari na bo bari kugira inama Guverinoma y’u Bwongereza ku bijyanye na covid-19 bavuga ko amabwiriza yo kuguma mu rugo yagize umumaro cyane mu gutuma iki cyorezo kidakomeza gukura.

Aba bashakashatsi bakaba barafashe imibare y’abapfuye muri ibyo bihugu mbere ya tariki 4 Gicurasi, hanyuma bayigereranya n’iyabantu bashoboraga gupfa iyo hatagira igikorwa, basanga byibuze abantu miliyoni 3 n’ibihumbi 100 ari bo babashije kurokoka kubera bategetswe kuguma mu rugo.

Ubushakashatsi bw’iki kigo bwerekanye kandi ko gahunda ya guma mu rugo yatumye umubare w’abantu buri murwayi wa covid 19 yari bwanduze, ugabanyuka kugera ku kigero cya 82%, aho buri murwayi yanduzaga abantu bari munsi y’umwe.

Abashakashatsi bavuga ko ibyemezo byafashwe mu guhangana na Covid-19 byakomeza gukurikizwa bibaye ngombwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ryayo.

Ubushakashatsi bwerekana kandi ko byibuze abantu bari hagati ya miliyoni 12 na 15 banduye muri ibyo bihugu. Ni ukuvuga abari hagati ya 3.2 na 4 ku ijana by’abatuye ibyo bihugu.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe mu bihugu by’ubudage, ubufaransa, ubutaliyani, ubwongereza, ububiligi, Autriche, Danmark, Norvege, Ubusuwisi na Swede.

Hagati aho ubundi bushakashatsi bwakoze n’ishuri rikuru UC Berkeley muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwerekanye ko iyo hatagira igikorwa, abantu bagera kuri miliyoni 62 bari bwandure Covid-19 mu bihugu bitandatu bakoreyemo, ari byo: Koreya y’Amajyepfo, Ubutaliyani, Iran, Ubufaransa, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka