Guinée-Bissau: Perezida Embalo yemeye ko ishyaka rye ryatsinzwe amatora y’Abadepite

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoko Embalo, agiye gukorana n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kuko batsindiye imyaka 54 mu nteko ishinga amategeko, nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora y’Abadepite, byatangajwe ku itariki 8 Kamena 2023.

Mu gihe cyo gutangaza ibyavuye mu matora, yabaye meza nk’uko byavuzwe n’indorerezei, Perezida Umaro yemeye ubwe ko ishyaka rye rya Madem G15 ryatsinzwe.

Ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ‘Pai-Terra Ranka du Parti Africain pour l’Indépendance de la Guinée Bissau et du Cap-Vert (PAIGC)’, ryashinzwe na Amilcar Cabral, ryatsinze amatora aho ryabonye imyanya 54 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka rya Perezida Umaro Madem G15, ryabonye imyanya 29, mu gihe ishyaka rya ‘Parti du Renouveau Social’ ryo ryabonye imyanya 12, nk’uko byatangajwe na Mpabi Cabi, Perezida w’agateganyo wa Komisiyo y’amatora muri Guinée-Bissau.

Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora, yagize ati “Ndashimira PAI-Terra Ranka ku ntsinzi yabonye n’icyizere abaturage bayigirije. Mu rwego rwo kubaha ibyavuye mu matora, nzashyiraho uwatsinze amatora y’abadepite, Domingos Simões Pereira, abe Minisitiri w’Intebe”.

Ati “Nari narafashe icyemezo cyo kuzamushyiraho. Umunyapolitiki mwiza ni uwisubiraho. Ntituzabana ariko tuzagendana”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka