Guinée-Bissau: Abagerageje guhirika ubutegetsi barimo n’abasirikare batawe muri yombi

Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Guinée-Bissau, bwatangaje ko bwaburijemo igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi.

Ibi byemejwe n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’iki gihugu, Mamadu Turé, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yijeje ko batazigera bihanganira cyangwa ngo batange imbabazi ku bazagaragara ko bari inyuma y’iki gikorwa, yaba ari abasirikare cyangwa abanyapolitiki.

Yavuze ko iperereza rikomeje, kandi ko abantu batandukanye barimo n’abasirikare bakuru bamaze gufatwa, barimo General Daba Naualna, wafatiwe mu majyaruguru y’igihugu.

Yagize ati “Iri ni igerageza rishya ryo gukuraho inzego zemewe n’Itegeko Nshinga, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamariza amatora y’Inteko Ishinga Amategeko azaba tariki ya 23 Ugushyingo byegereje.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2025. Perezida Umaro Sissoco Embaló uri ku butegetsi kuva mu 2020, akaba ari na we uhabwa amahirwe yo gutsinda kuko abashoboraga kuzahatana na we bikomeye ntibemerewe kwiyamamaza.

Mu bandi basirikare bakuru bivugwa ko bashobora kuba bamaze gutabwa muri yombi, harimo Domingos Nhanke na Mario Midana.

Iki gikorwa kibaye mu gihe muri iki gihugu hakunze kugaragara ibibazo muri politiki, no kugerageza guhurika ubutegetsi bya hato na hato.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka