Guinea-Conakry: Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Guinea-Conakry, ari kumwe na Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu, Col. Mamadi Doumbouya, batashye ibikorwa remezo birimo umuhanda muremure (highway) witiriwe Paul Kagame.

Uyu muhango wo gutaha ibi bikorwa remezo birimo n’ikiraro, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023.

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri agirira muri Guinea-Conakry, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023.

Umukuru w’Igihugu akigera muri icyo gihugu, yakiriwe na Perezida w’Inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya, ari na we wamutumiye muri uru ruzinduko rugamije kwimakaza umubano.

Village Urugwiro, ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, dukesha iyi nkuru byatangaje ko uwo muhanda witiriwe Perezida Kagame, witezweho kurushaho koroshya ubuhahirane hagati y’Imijyi y’Inganda n’Umurwa Mukuru wa Conakry, ndetse na bimwe mu bihugu bihana imbibi na Guinea-Conakry.

Perezida Kagame kandi ari kumwe na mugenzi we, Col. Mamadi Doumbouya, mu gitondo cy’uyu munsi, bahuye n’abanyeshuri baturutse mu Turere 33 n’Intara eshanu zigize icyo gihugu, bategurirwa kuzaba abayobozi bahindura ahazaza ha Guinea, mu nzego z’ingenzi zitandukanye.

Aba banyeshuri barimo guhugurirwa mu Ishuri rya Gisirikare ‘Prytanée Militaire of Guinea’.

Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame yitiriwe umuhanda, kuko mu 2007 ku butegetsi bwa Perezida Bingu wa Mutharika, wayoboraga Malawi, mu Mujyi wa Lilongwe hatashywe umuhanda ufite ibilometero hafi 3.5 wiswe ‘Paul Kagame Road’, ari nawo munini rukumbi uhuza Lilongwe n’Akarere ka Mzimba.

Si uwo muhanda wonyine witiriwe Perezida Kagame muri Malawi, kuko mu Iseminari Nkuru ya Kiliziya Gatolika yigisha iby’iyobokamana, iherereye muri Diyosezi ya Zomba mu Majyepfo ashyira u Burasizuba bwa Malawi, harimo icyumba cyitiriwe Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka