Guinea Bissau: Hatangiye iperereza ku bagerageje gukora Kudeta

Muri Guinea Bissau, ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, hatangiye iperereza rigamije kumenya abari inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Umaro Sissoco Embalo, warokotse igitero cyahitanye abantu 11, nk’uko Leta y’icyo gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba abivuga.

Perezida Umaro Sissoco Embalo
Perezida Umaro Sissoco Embalo

Abantu bitwaje intwaro zikomeye, ku wa Kabiri nibwo bateye inyubako za Leta mu murwa mukuru Bissau, aho Perezida Embalo hamwe na Minisitiri w’Intebe bari mu nama n’abandi Baminisitiri.

Amakuru ava mu gisirikare yatangaje ko ku wa Gatatu, abasirikare batandatu bahasize ubuzima, ariko ayo makuru ntavuga neza niba ari abo ku ruhande rwateye cyangwa urwabacunga umutekano wa Perezida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka