Guhamba abantu babona, gusahura igihugu no guhana abaturage mu kivunge – Dore ibyaha M23 ishinja Leta ya Kinshasa
Umutwe wa AFC/M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) washinje umuryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa Muntu(HRW) ndetse n’ishami ry’Umuryango w’abibyumbye ryita ku burenganzita bwa muntu gukorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa, ugatangaza raporo z’ibinyoma.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru I Goma, abayoboye M23 bagarutse kuri raporo yatangajwe na HRW ivuga ko uyu mutwe wishe abasivili biganjemo Abahutu mu bice yafashe ndetse n’andi maraporo y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye.
M23 yavuze ko izi raporo zibogamiye kuri Leta ya Tshisekedi, ku buryo itanga raporo iyibeshyera ko yica abantu, nyamara yirengagije uburyo Kinshasa ari yo yica abaturage b’inzirakarengane ikorana na FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba, yaba ituruka I Burundi, Uganda ndetse n’iy’Abakongomani.
M23, yavuze ko ugutsindwa kwa FARDC ari ko kwatumye Leta ya Kinshasa igira isoni, igatangira guhimba ibirego.
Yerekanye ko ikirego kivuga ko M23 ifashwa na RDF ari igihimbano kuko abayigize bose ari abanye Kongo, ndetse banahakana ikirego kivuga ko binjiza abasirikare mu mutwe wabo ku ngufu.
Ku kijyanye no kudashaka amahoro, berekanye ingingo zitandukanye zirimo kuba bararekuye abacanshuro bagasubira iwabo, kuba bararekuye ingabo za SAMDRC, ndetse na ba Wazalendo n’abasirikare amagana ba Leta, bakoherezwa mu kujya aho bashaka mu gihugu.
Iyi raporo yashinje M23 ko yafashe ku ngufu abagore ibihumbi mirongo ine, ku buryo ngo gufata ku ngufu babigize nk’intwaro yo gutsinda urugamba.
Aha ngaha, ngo M23 yabonyemo kwivuguruza kuri iyi raporo yavuye muri Medicin Sans Frontieres yavugaga ibihumbi birindwi.
Bavuga ko iyi raporo igaragaza ko ibi byaha byamaze imyaka itatu, ariko imibare itangazwa na Medecin Sans Frontieres mu binyamakuru itandukanye n’ibiri kuri website yabo.
“Bigaragara ko ari imibare yahimbwe kubera impamvu,”
Raporo y’umuryango w’abibumbye yavuze abantu barenga ijana ngo bishwe na M23 b’ababahinzi, ngo bakica abantu bakoresheje intwaro zikomeye n’imihoro.
Nyamara iyi raporo ivuguruzwa n’indi yo ivuga ko hishwe abarenga magana atatu, ngo “bafashijwe na RDF.”
M23 irahakana yivuye inyuma icyo kirego kidafite ishingiro muri Nyakanga n’iyo muri Kanama. Ibice bavuze muri Raporo, biri muri Virunga ahantu hatari ubutaka buhingwa. Ni gute abahinzi bari kwicirwa mu mirima y’ubuhinzi kandi ari ahantu badahingwa?
Ikindi kandi, ngo izi raporo ntizifite ubuhamya bwagenzuwe, kuko bushidikanya (aurait, serait…)
Ikindi kandi ngo abo babajije ni abo mu mitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo na RUD Urunana.
Uwatanze raporo agira ati “Ni gute imitwe ikorera hanze y’ahantu tugenzura ishobora gutanga amakuru yizewe aho itari”? Muri iyi raporo tubonamo gusebanya.”
Bavuze kandi ko ikirego cy’abantu 169 na 319 bavuga mu gihe kimwe bigamije gusa gusebya M23, bityo bavuze ko kuva bafata ubutegetsi “nta kiriyo, nta bwicanyi bubera aho bafashe.”
Aho bavuga ko yishe umunyamakuru Wilonja Manzambi, M23 yavuze ko uyu munyamakuru yishwe na Wazalendo na Leta ihora ishaka kudobya ibijyanye n’umutekano kugira ngo ibigereke kuri M23. Ibi kandi ngo minisitiri w;ubuhinzi n’Ubworozi wa Congo ushyigikiye Wazalendo yigeze guhamagarira aba Wazalendo basigaye mu bice M23 yafashe kubikora, ku buryo babuza M23 ibitotsi.
Ni aha bahereye bavuga ko“Iyicwa ry’uyu munyamakuru ni igikorwa cyateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Ku bundi bwicanyi bushinjwa M23, aba bayobozi bavuze ko abasirikare ba FARDC ndetse n’imitwe ibafasha cyane cyane yahungiye muri Beni, yavuze ko ari ikirego kizamurwa n’abigira imiryango itagengwa na Leta, nyamara baba batumwe na Leta ngo bakomeze kuvangira M23.
Bavuze ku kirego kivuga ko M23 ifata abantu ikabohereza ku ngufu mu Rwanda, ibita abanyarwanda kandi atari bo, nyamara M23 ivuga ko aba bantu ari abanyarwanda babaga muri Congo ku buryo butemewe n’amategeko.
Berekanye ko abanyarwanda bagera ku 3600 batahuwe mu Rwanda babifashijwemo n’ishami ry’umuryango w’Ababibumbye ryita ku mpunzi.
Yagize ati “Ni ibisanzwe ko abantu bari ku butaka bw’ikindi gihugu bitemewe birukanwa.”
HRW yavuze ko ngo ishaka kureba ahantu hafungiwe abantu ngo kuko babayeho nabi, nyamara ngo nta na rimwe M23 bigeze bayisaba kuza ngo ibangire.
DRC mu kwica uburenganzira bwa kiremwamuntu
M23 yavuze ko DRC n’abo bafatanya barimo ingabo z’u Burundi bakomeje kwica Abanyamulenge, kandi bakanabiba, ndetse bakabuza abashaka kubagezaho inkunga kuhagera. Ngo DRC igamije kubuza abanyamulenge uburenganzira ku butaka bwabo.
Muri ibi byaha bashinje Congo, harimo kurasa indege yari izaniye inkunga abanyamulenge.
Bavuzemo kwica, no gutwika ibikorwa, imirima n’amatungo y’Abanyamulenge.
Ikindi kandi, M23 yashinje DRC guhana abaturage bose igatuma babaho nabi, aho yafunze amabanki ku butaka igenzura.
Bavuze kandi n’ikibazo cyo kubuza abaturage kwidegembya, aho abava aho yafashe batemererwa kujya mu bindi bice, ndetse n’abafite pasiporo baturuka Goma na Bukavu bagatotezwa.
Bavuze ingero z’ibihugu nka Burundi na Kenya bafashe abanyekongo baturuka aho M23 yafashe, bagahezwa ku kibuga cy’indege.
Leta kandi yirukanye abakozi ba Leta bose b’i Goma na Bukavu, batahunze, nyamara ubu ngo imiryango yabo yatangiye kumererwa nabi.
Bavuze kandi kuvangura abaturage bavuga Igiswahili, aho basigaye bafatwa ndetse bakanicwa, Abayoboye UDPS, ndetse na Patrick Muyaya, bavuga amagambo y’uburozi agamije kwangisha abaturage bandi abavuga Igiswahili.
Ibi kandi ngo bijya no mu gisirikare aho abasirikare bavuga ighiswahili bafatwa bakanicwa. Ngo 70% by’abasirikare bafunze ngo ni abavuga igiswahili.
Bashinje DRC ku bwicanyi muri Ituri, aho CODECO ifashwa na Kinshasa yica Abahema, Nyali n’abandi, ku buryo n;abanga kwica Abahema nabo bicwa.
Batanze urugero ku wa 11 Kanama aho DRC yishe abantu, ndetse n’abandi bakaba barishwe vuba aha I Butembo.
Ngo hari ahitwa Jugu muri Butembo aho Abahema 16 bahambwe babona, kandi bigizwemo uruhare na Guverineri wa Ituri mwene wabo wa Tshisekedi hamwe na ADF na CODECO.
Bavuze kandi ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro muri Leta ya Tshisekedi, ndetse n’ubw’imitungo y’igihugu, afashijwe n’udutsiko tw’ibyegera bye.

Bavuze ko DRC ishyira imitwe y’iterabwoba mu gisirikare, ku buryo hari n’aho usanga nka FDLR ari yo iyoboye commandement y’urugamba rwa FARDC.
Harimo kandi no gushyira abana mu gisirikare, bakababwira ngo “unaenda kupiga mushenzi, unaenda kupiga Munyarwanda, Mututsi.”
Aha, M23 yagiye ivuga ingero z’abana yagiye ifatira ku rugamba. Aha kandi M23 ivuga ko DRC igenda iha intwaro abasivile, nka Wazalendo, kandi aabasivili bakahatikirira.
Bafashwe umwanzuro ko DRC ari yo ikora ibyaha, kandi umuryango mpuzamahanga ukinumira. Basabye UN n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kureka kubogama.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|