Guhagarika amasezerano k’u Burusiya biratuma ibiciro bikomeza kuzamuka - Impuguke

Impuguke mu by’Ubukungu yasobanuye ko kuba u Burusiya bwahagaritse amasezerano bwagiranye na Ukraine hamwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ngo bizateza kongera kubura kw’ibiribwa ku masoko no kurushaho gutumbagira kw’ibiciro.

Vladimir Putin
Vladimir Putin

U Burusiya bwatangaje ko buhagaritse amasezerano afungura inzira z’ibiribwa n’ifumbire, byambukirizwa ku byambu bya Ukraine ku Nyanja y’Umukara, nyuma yo gushinja icyo gihugu ibitero ku mato yabwo ari ku nkombe z’umwigimbakirwa wa Crimea.

U Burusiya buvuga ko ibitero by’indege za Ukraine zitagira abaderevu (drones), byagabwe ku mato ya gisirikare n’aya gisivili ku wa Gatandatu ahitwa Sevastopol ku nkengero za Crimea, n’ubwo ngo nta byinshi zangije kuko igisirikare cyabwo cyahise kizisenya.

Igisikare cy’u Burusiya kivuga ko ibyo bitero bya drones cyise iby’iterabwoba, byateguwe ndetse bishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’abasirikare ba Ukraine n’ab’u Bwongereza (n’ubwo iki gihugu cyahise cyamagana ibyo birego).

U Burusiya buhagaritse amasezerano afungura inzira z’ibiribwa bwari bwagiranye na Ukraine hamwe na UN muri Turukiya muri Nyakanga uyu mwaka, nyuma y’uko hari hamaze koherezwa hirya no hino ku Isi toni zirenga miliyoni icyenda z’ibinyampeke byiganjemo ingano.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa (nk’imigati n’amavuta yo guteka), cyari kimaze kugabanya ubukana muri aya mezi make ashize.

Impuguke mu by’Ubukungu, Straton Habyarimana, avuga ko n’ubwo abantu bari bamaze kumenyera guhenda kw’ibiribwa, ikibazo kizarushaho gukomera mu gihe inzira z’ibicuruzwa biva mu Burusiya no muri Ukraine zaba zongeye gufungwa.

Yagize ati "Hari hamaze gusohoka amato agera ku 194 arimo kuza ndetse n’andi yari yaraje, ikibazo cyari cyatangiye koroha, ariko niba u Burusiya buvuga ko bugiye guhagarika, birashyira igitutu ku kongera kubona ibiribwa ibiciro bikomeze bizamuke."

Habyarimana avuga ko ikibazo kidahita cyigaragaza ako kanya, ahubwo ngo hashobora gushira nk’amezi atatu kuko n’amato azana ibicuruzwa atinda mu nzira.

Yakomeje asobanura ko indi mpamvu izateza umwaka wa 2023 gutangira nabi, ari ibura ry’ibiribwa riturutse ku bibazo by’imbere mu Gihugu, kuko imvura yatinze kugwa imyaka hamwe na hamwe ikumira mu mirima.

Igisubizo ngo cyaba icyo kwitabira gahunda yo kuhira imirima, gutangira gutekereza uko abaturage barumbije bazagobokwa, ndetse no kwirinda gukoresha cyane bimwe mu biribwa byaturukaga hanze y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka