Goma: Bashyinguye imibiri y’abantu 22 bishwe na drone za FARDC
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Mutarama 2026, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 22 bishwe n’igitero cya drone z’ingabo za Leta y’iki gihugu (FARDC), cyabaye ku itariki ya 2 Mutarama 2026 muri santere ya Masisi, muri teritwari ya Masisi.
Muri uwo muhango, imibiri y’abapfuye yashyizwe kuri stade yitiriwe Ubumwe (Stade de l’Unité), aho imiryango yabuze ababo, abaturage n’abayobozi batandukanye b’inzego za gisivili n’iza gisirikare, bateraniye hamwe ngo bifatanye muri ako kababaro.
Nyuma y’iki gikorwa cyo guha icyubahiro ku mugaragaro abitabye Imana, gushyingura byabereye ahitwa i Mubambiro.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Laurence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Uyu munsi twahuye ngo duhe icyubahiro abasivili bishwe barashwe n’ingabo z’inkoramaraso zihurije hamwe, zikorana na Leta ya Kinshasa. Turabunamiye, kandi twifatanyije n’imiryango yabuze ababo”.
Yunzemo ati “Aya mahano ntazigera yibagirana. AFC/M23 irahamya ko izakomeza kurinda abaturage b’abasivili, no kurwana ku burenganzira bwabo bwo kubaho, bw’umutekano n’icyubahiro”.
Izi ni ingaruka z’ibitero bitandukanye by’ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, zikomeje kugaba ku baturage bo mu burasirazuba bw’iki gihugu, igice ahanini kiri mu maboko ya ARC/M23.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|