Goma: Amashuri yabaye afunze hirindwa ingaruka z’iruka rya Nyiragongo

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yashyizeho amabwiriza mashya mu kwirinda ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, harimo n’uko amashuri yabaye afunze, kikaba cyaratangiye kuruka ku itari tariki 22 Gicurasi 2021.

Ni imyanzuro yafashwe mu nama yabaye ku itariki 23 Gicurasi, yahuje Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubuyobozi bwa Monusco hamwe n’imiryango itandukanye itabara imbabare ikorera mu majyaruguru ya Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imwe mu myanzuro yafashe irimo gufasha abaturage no kubarinda muri iki gihe cy’ibibazo, ari na yo mpamvu amashuri yabaye afunzwe kugira ngo ababyeyi bagumane n’abana babo, kuko ngo imitingito ikomeje kwiyongera ikaba yateza izindi mpanuka.

Guverineri Ngima yategetse ko ikigo gishinzwe iby’ibirunga cya Goma (OVG) gikomeza kugenzura uko iruka ry’icyo kirunga ryagenze kugira ngo hamenyekane umuvuduko n’icyerekezo cy’igikoma.

Yasabye ko ibikorwa byo kwimura abantu bari mu gace kahuye n’iruka ry’ikirunga bikomeza, bakajya ahantu hizewe.

Iyo myanzuro isaba ko kwimura abaturage bihera ku batishoboye, barimo abagore batwite, abana, abarwayi n’abasaza.

Ikindi cyasabwe muri iyo nama ni ukongera umutekano aho abaturage bimuwe bagiye gucumbikirwa ndetse no mu nzira banyuramo.

Muri iyo nama batangajwe ko abantu 13 ari bo bapfuye bari mu bikorwa byo guhunga, harimo icyenda (9) bazize impanuka na ho bane bapfa barimo guhunga.

Icyenda bazize impanuka zo mu muhanda na ho abagororwa bane bapfa barimo kubyigana bashaka gusohoka muri gereza ya Munzenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka