Ghana: Hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’indege

Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, yatangaje icyunamo cy’iminsi 3 bitewe n’impanuka y’indege ya kajugujugu yaguyemo abantu umunani, barimo Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Ibidukikije.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko amabendera yose mu gihugu agomba kururutswa kugeza hagati.

Ni impanuka yabaye tariki 6 Kanama 2025, ihitana abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Dr Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.

Iyi ndege yavaga mu Murwa Mukuru, Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuasi. Abashinzwe itumanaho mu by’indege baje kuyibura kuri Radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi.

Mu bandi bayiguyemo harimo Samuel Sarpong wari Umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi, National Democratic Congress na Muniru Mohammed wari umujyanama w’igihugu mu by’umutekano.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka