Ghana: Abaminisitiri babiri baguye mu mpanuka y’indege

Minisitiri w’Ingabo, Dr Edward Omane Boamah na Minisitiri w’Ibidukikije, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Ibrahim Murtala Muhammed ba Ghana, bahitanywe n’impanuka y’indege ya gisikare ya kajugujugu, yanaguyemo n’abandi bantu batandatu barimo n’abakozi bayo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, ikaba yabereye hagati mu Ntara ya Ashanti, akaba nta muntu n’umwe warokotse.

Mbere y’iyo mpanuka, mu masaha y’igitondo, igisirikare cya Ghana cyari cyatangaje ko iyo Kajugujugu Z9, yarimo n’abakozi bayo batatu, yabuze mu byuma biyobora indege (Radar).

Iyo ndege yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru, Accra saa tatu za mu gitondo, yerekeje mu mujyi uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa Obuasi, bagiye mu munsi mukuru w’igihugu, nk’uko BBC yabitangaje.

Umugaba mukuru w’ingabo za Ghana, Julius Debrah, yahise ategeka ko amabendera yose mu gihugu yururutswa kugeza hagati, mu rwego rwo kunamira abahitanywe n’iyo mpanuka, gusa kugeza ubu abayobozi ntibaratangaza icyayiteye, icyakora ngo iperereza ryatangiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka