Ghana: Abadepite bemeje imishahara y’abagore b’Abaperezida biteza uburakari mu baturage

Abanya Ghana bagaragaje uburakari ku cyemezo cyafashwe n’Abadepite cyo kwemeza imishahara y’abagore b’Abaperezida n’aba ba Visi-perezida kubera uruhare rwabo rugaragara mu miyoborere y’igihugu.

Rebecca Akufo-Addo, umugore wa Perezida wa Ghana yagenewe umushahara kimwe n'abandi bagore b'abazayobora icyo gihugu
Rebecca Akufo-Addo, umugore wa Perezida wa Ghana yagenewe umushahara kimwe n’abandi bagore b’abazayobora icyo gihugu

Abafasha b’Abakuru b’icyo gihugu, bagiye kujya bahabwa amafaranga y’umushahara angana n’aya ba Minisitiri, bikaba bibaye nyuma y’uko icyo cyifuzo cyashyigikiwe n’umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu mwaka wa 2019.

Umugore wa Perezida n’uwa Visi-perezida amafaranga bajyaga bahabwa yafatwaga nk’uduhimbazamusyi mu myaka myinshi yatambutse, mu rwego rwo kubafasha kubahiriza zimwe mu nshingano babaga bitabiriye zifitanye isano n’ibikorwa bya Leta.

Minisitiri w’itangazamakuru, Kojo Oppong Nkrumah, yasobanuye ko ibyari bisanzweho birimo guhindurwa.

Icyakora Abanya Ghana ntibishimiye icyo cyemezo cy’Inteko, aho abenshi babwiye BBC ko mu gihe ubukungu bwifashe nabi atari igihe cyo kugena imishahara mishya.

Icyo cyemezo cyo guhemba umugore wa Perezida amadorari agera ku 3.500 (asaga miliyoni 3.5 z’Amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi, kizahita gitangira kubahirizwa bahereye mu mwaka wa 2017 ariko hakaba hatasobanuwe niba abo bagore bazahita bahabwa amafaranga y’iyo myaka yose.

Abandi baturage badashyigikiye umwanzuro w’Abadepite bavuze kandi ko nta ngingo n’imwe yo mu Itegeko Nshinga iteganya umushahara w’umugore wa Perezida kuko ngo nta rwego rwa Leta aba yarahawe kuyobora nk’inshingano.

Hagati aho Ishami ry’urubyiruko rw’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Kongere y’igihugu iharanira demokarasi, ryatangaje ko rizatanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga kugira ngo ryamagane icyo cyemezo cy’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umugore wa Prezida akwiye guhembwa cyane amafranga aruta aya Minister kuko ari hejuru ya Minister.Ibindi bihugu nabyo birebereho bitangire bibahembe.

Ukuri kuraryana yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka