Georgia: Perezida mushya yarahiye, uwo asimbuye yanga kumubisa
Muri Georgia, Perezida Mikheil Kavelashvili watowe nka Perezida mushya w’icyo gihugu, yarahiriye gutangira inshingano ze ariko uwo asimbuye, Salome Zourabichvili yanga kuva ku butegetsi, avuga ko n’ubu ari we perezida wemewe n’amategeko muri Georgia.
![Perezida Mikheil Kavelashvili na Salome Zourabichvili (umugore) ucyuye igihe Perezida Mikheil Kavelashvili na Salome Zourabichvili (umugore) ucyuye igihe](IMG/png/abantu-3.png)
Umuhango wo kurahiza Perezida mushya, Mikheil Kavelashvili, wabaye ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, arahirira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Georgia mu Mujyi wa Tbilisi. Arahira hari abantu babarirwa mu bihumbi bashyigikiye Perezida Salome Zourabichvili, bari bigabije imihanda itandukanye, bamagana irahira ry’uwo Perezida mushya.
Mu gihe Perezida mushya yarimo arahira, imbere mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida ucyuye igihe Salome Zourabichvili we yari hanze imbere y’Iyo nyubako, ari kumwe n’abamushyigikiye, abagezeho imbwirwaruhame zitandukanye, avuga ko uwo warahiye, we atamwemera nka Perezida wa Georgia kuko yageze ku butegetsi bitanyuze mu nzira zikwiye ziteganywa n’amategeko.
Yagize ati “Uburiganya burimo kubera mu Nteko Ishinga Amategeko uyu munsi, mu by’ukuri ntibwagombye kugaragara cyangwa se gukorerwa mu gihugu cyacu”.
Mikheil warahiye nka Perezida mushya wa Georgia yatsinze amatora, nyuma y’uko ishyaka rye rya Georgian Dream ryatsinze amatora yabaye mu kwezi k’Ukwakira, ariko akurikirwa n’imyigaragambyo, aho abo bigaragambya bashaka ko yasubirwamo kuko batemera ibyayavuyemo.
Ishyaka rya Gergian Dream Perezida Mikheil aturukamo, ndetse n’indorerezi muri ayo matora bavuga ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma bayasubiramo, kuko ayabaye mu kwezi k’Ukwakira 2024 yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.
Mikheil w’imyaka 53 y’amavuko, yahoze ari umukinnyi w’umupira wigeze no gukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, mu ndahiro ye akaba yizeje ko azaharanira kurinda Itegeko Nshinga rya Georgia.
Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko nubwo Salome Zourabichvili, avuga ko azakomeza kuba ari we Perezida wa Georgia wemewe n’amategeko kuko atemera ko uwo wamusimbuye ari Perezida, ariko Inteko Ishinga Amategeko ya Georgia yo yemeza ko Mikheil Kavelashvili ari we Perezida mushya wa Georgia wemewe n’amategeko, kandi watsinze amatora binyuze mu mucyo.
Ohereza igitekerezo
|