Geneve: Perezida Kagame agiye gutangiza inama mpuzamahanga ku bwenge buhangano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Genève mu Busuwisi aho ateganyijwe gutanga ijambo nyamukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame aranatangiza ku mugaragaro AI for Good Global Commission, azafatanya kuyobora na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze sosiyete ya Salesforce.

Abandi bayobozi bakomeye bazafatanya muri iyi Komisiyo harimo Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Perezida wa Iceland Halla Tómasdóttir ndetse na Perezida wa Estonia Alar Karis.

Iyi Komisiyo igamije guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nyungu rusange, guteza imbere ibisubizo bifatika byongera icyizere mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), koroshya uburyo bwo kurigeraho, no kwihutisha ikoreshwa ryaryo mu gukemura ibibazo byugarije Isi.

Izashyira kandi imbaraga cyane ku kwita ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo bitazasigara inyuma mu nyungu n’amahirwe atangwa n’iri koranabuhanga rigezweho.

Perezida Kagame iyi nama mpuzamahanga agiye gutangiza, itegurwa ku bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) n’u Busuwisi, iri kuba ku nsanganyamatsiko igira iti: “Unlocking AI’s potential to serve humanity”.

Ni ukuvuga gukoresha ubushobozi bw’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu buryo bufasha abantu, gukemura ibibazo byugarije isi no guteza imbere imibereho y’abaturage mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubukungu, ikirere n’iterambere rusange.

Iyi nama ihuza abayobozi b’ibihugu, impuguke mu by’ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abikorera, bose bagamije kurebera hamwe uko ubwenge buhangano (AI) bwakoreshwa mu gukemura ibibazo byugarije Isi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka