General James Kabarebe yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2023, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.

General James Kabarebe ari muri Mozambique mu ruzinduko yatangiye ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, aho yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru y’iki gihugu.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique, yari kumwe n’abayobozi mu gisirikare barimo umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu mazi, Admiral Eugenio Dias Elias da Silva Muatuca na Maj Gen Tiango Alberto Nampele.

Aba bayobozi bashimye inkunga y’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro, no kongera gusubiza ibintu mu buryo nk’uko byahoze mu ntara ya Cabo Delgado.

Mu biganiro aba bayobozi bombi bagiranye, Admiral Mangrasse, yasobanuriye Gen Kabarebe ko 80% by’abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba, basubiye mu ngo zabo kandi basubukura ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n’ubukungu.

Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda na Mozambique bisangiye byinshi mu mateka, ndetse no mu bunararibonye kandi ko hashimirwa ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’umubano mwiza.

Gen Kabarebe yashishikarije Ingabo kurushaho gufatanya no gukomeza gukorera hamwe, kugira ngo inyungu bashaka bazigereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka