Gen Oligui Nguema yarahiriye kuyobora Gabon
Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse guhirika ubutegetsi muri Gabon, yarahiriye kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’inzibacyuho, umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeri 2023.

Brice Oligui Nguema yahiritse ubutegetsi bwa mubyara we, Ali Bongo Ondimba, tariki 30 Kanama 2023.
Ali Bongo yahiritswe hashize amasaha make Komisiyo y’amatora itangaje ko yatsindiye manda ya gatatu, nyuma y’imyaka 14 yari amaze ku butegetsi.
Nguema yarahiye kuri uyu wa Mbere ku nyubako ikoreramo Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru, Libreville.
Yavuze ko azihatira kurinda Itegeko shingiro ryashyizweho n’agatsiko ka gisirikare kahiritse ubutegetsi.
Ni umuhango wayobowe n’abacamanza b’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, havuyemo Umuyobozi mukuru warwo wakuwe mu nshingano.
Mu bitabiriye kandi harimo abahoze muri Guverinoma ya Ali Bongo, Abadipolomate, abasirikare n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Nguema yavuze ko icyatumye bahirika ubutegetsi ari uko amatora yari yakozwe ameze nk’ikinamico, abasirikare bakabona ko nta bundi buryo bwo gukiza igihugu uretse gukuraho Ali Bongo.
Yijeje ko agiye gushyiraho Guverinoma nshya mu minsi ya vuba, hagategurwa Itegeko Nshinga rishya.
Ohereza igitekerezo
|