Gaza: 70% by’abamaze gupfa ni abana n’abagore
Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu bivuga ko hafi 70% by’abiciwe mu ntambara ya Israel ikomeje kurwana n’umutwe wa Hamas muri Gaza ari abana n’abagore.
UN yavuze ko ibi ari ukurenga mu buryo bwuzuye amahame remezo y’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Umuryango w’abibumbye utangaje ibi, mu gihe kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’ubuzima muri Palestine, yagaragaje ko umubare w’abantu bamaze kugwa mu bitero bya Israel mu Ntara ya Gaza wageze ku 43.508 mu gihe abandi 102,684 bakomereketse kuva mu Ukwakira 2023.
Minisiteri y’ubuzima muri Palestine, yatangaje kandi ko mu masaha 24 yatambutse, abaguye mu bitero Israel yagabye muri Gaza ari 39.
Umubare w’abapfuye birashoboka cyane ko urenga uwatangajwe kuko abantu babarirwa mu bihumbi, bikekewako baheze munsi y’ibikuta by’amazu yabaguye hejuru.
Ohereza igitekerezo
|