Gaz y’u Burusiya yongeye koherezwa mu bihugu by’u Burayi

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, nibwo u Burusiya bwongeye gufungura umuyoboro ujyana Gaz mu Burayi, ariko Moscou ngo izakomeza gucunga iyo ‘ntwaro’, Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi bitezeho umutekano mu bijyanye n’ingufu mu gihe cy’ubukonje kigiye gutangira.

Kubera intambara yo muri Ukraine ndetse n’ubwumvikane buke hagati ya Moscou n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ku bijyanye n’ingufu, Vladimir Putin akoresha gaz y’igihugu cye nk’intwaro, nk’uko byongeye kugarukwaho na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, ku wa gatatu tariki 20 Nyakanga 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2022, nibwo umuyoboro wohereza gaz wa gazoduc Nord Stream, wongeye gutangira kohereza Gaz kuri Sitasiyo ya Greifswal mu Budage, gusa ikibabaje ngo ni uko ikibazo cya politiki kigihari nk’uko byatangajwe na Perezida wa ‘Agence Allemande des réseaux’ Klaus Müller, abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Perezida Vladimir Putin ngo yabaye nk’uwumvikanisha ko uhereye mu cyumweru gitaha, uwo muyoboro wa Gaz uzatangira gukora ku kigero cya 20% by’ubushobozi bwawo n’ibikoresho biwukoreshwaho, ibyo rero ngo akaba ri uburyo bushya bwo gushyira igitutu ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bisobanuye intsinzi kuri Putin

Putin yanditse ku itariki ya: 21-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka