Gambia: Hashyizweho icyunamo cy’iminsi 7 kubera urupfu rwa Visi Perezida Badara

Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Gambia, rivuga ko Visi Perezida w’icyo gihugu, Alieu Badara Joof, yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari amaze igihe gito avurirwa, hakaba hashyizweho icyunamo cy’iminsi 7 mu gihugu hose.

Visi Perezida wa Gambia, Alieu Badara Joof witabye Imana
Visi Perezida wa Gambia, Alieu Badara Joof witabye Imana

Joof w’imyaka 66 y’amavuko, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, akaba apfuye yari akiri ku mwanya wa Visi Perezida wa Gambia, aho yari awumazeho igihe kitagera no ku mwaka umwe.

Uwo yari Visi Perezida wa Kane ku butegetsi wa Perezida Adama Barrow, wongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu mu Kwezi k’Ukuboza 2021.

Iryo tangazo rigira riti “Nyakubahwa Perezida Adama Barrow ababajwe no gutangaza akababaro gakomeye yatewe n’urupfu rwa Visi Perezida Alieu Badara Joof. Ibyo byago bikaba byabereye i New Delhi, mu Buhinde”.

Mu rwego rwo kunamira nyakwigendera Joof, Perezida Barrow yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cyose, cyatangiye ku itariki 18 kugeza ku itariki 23 Mutarama 2023.

Mbere yo kujya ku mwanya wa Visi Perezida muri Gicurasi 2022, Joof yabanje kuba mu yindi myanya itandukanye y’ubuyobozi, harimo no kuba Minisitiri bw’uburezi.

Itariki yo kuzana umurambo wa nyakwigendera muri Gambia ntiratangazwa, ariko nugezwa mu gihugu uzashyirwa mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro kigenerwa abayobozi bakuru, nk’uko byakomeje bisobanurwa na Perezidensi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka