Gambia: Abasirikare babiri ba Senegal bishwe abandi icyenda baburirwa irengero

Ingabo za Senegal zavuze ko abasirikare babiri b’icyo gihugu bishwe abandi icyenda baburirwa irengero kandi bikavugwa ko baba bafashwe bugwate, mu gihe barwanaga n’inyeshyamba zo mu muri Gambia.

Itangazo ry’Ingabo za Senegal rivuga ko inyeshyamba imwe yo mu mutwe w’ingabo ziharanira demokarasi ya Casamance (MFDC), na yo yishwe abandi batatu bagafatwa mpiri n’Ingabo za Senegal mu mirwano yari yabaye ku wa mbere.

Iri tangazo rigira riti "Abasirikare icyenda baburiwe irengero birashoboka ko bafashwe bugwate na MFDC. Ibikorwa byo kubashakisha birakomeje ndetse n’ibibungabunga umutekano."

Izo nyeshyamba zivugwaho ubucuruzi butemewe bw’imbaho, zishe abasirikare 2 ba Senegal ndetse birakekwa ko arizo zashimuse abandi 9 baburiwe irengero.

Ingabo za Senegal ziriyo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Ingabo z’ibihugu byo muri Afurika (MICEGA) y’Iburengerazuba zoherejweyo mu myaka itanu ishize.

Ishyaka rya MFDC ryashinzwe mu 1982 kugirango rirwanye ubwigenge bwa Senegal y’Amajyepfo mu gace ka Casamance, kari ku mupaka na Gambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka