Gabon: Ali Bongo yemerewe kujya aho ashaka
Ali Bongo uherutse gukorerwa Coup d’état mu cyumweru gishize, ubu ngo yarekuwe kandi yemerewe no kujya mu mahanga, nk’uko byemejwe mu itangazo ryasohowe n’ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Gabon.

Gen Brice Oligui Nguema, wafashe ubutegetsi muri Gabon, yavuze ko kubera ubuzima butameze neza bwa Ali Bongo, ubu yemerewe kujya kwikurikirana kwa muganga aho yifuza.
Ali Bongo, ubu ngo yemerewe kujya aho ashaka, ashobora no kujya mu mahanga kwivuga, nk’uko byemejwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023, na Gen Brice Oligui Nguema wamuhiritse ku butegetsi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Le Parisien’ mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu, rigira riti “Hashingiwe ku buzima butameze neza bw’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Ali Bongo Ondimba, yemerewe kujya aho ashaka. Ashobora no kujya mu mahanga niba abyifuza akajya kwivuza”.
Nyuma y’iminota mikeya iryo tangazo risohotse, Ali Bongo yahise yerekanwa kuri Televiziyo y’igihugu ya Gabon, ari iwe mu rugo i Libreville, yakiriye intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Afurika yo hagati.
Ali Bongo, ubu ufite imyaka 64 y’amavuko, yari amaze imyaka 14 ku butegetsi muri Gabon, aho yagiyeho akurikirana n’Umubyeyi we Omar Bongo.
Ali Bongo yari afungiye iwe mu rugo guhera mu cyumweru gishize ku itariki 30 Kanama 2023, nyuma yo gukorerwa Coup d’état n’itsinda ry’abasirikare, mu gihe hari hashize iminota mikeya, atangajwe ko ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika ku majwi 65 %. Gen Oligui amushinja kuba yari yakoresheje uburiganya muri ayo matora.
Ohereza igitekerezo
|
Asha hubwo abobasirikare bihenz mukumurekura reka acagenda kuvugan nabagenz biwe acazana ibitero bikaze kuwo yamuhirits