Gabon: Abagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Guy-Bertrand Mapangou, Minisitiri w’itumanaho muri Gabon aravuga ko agatsiko agatsiko k’abasirikare bato bigerezaho bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi.

Libreville, umurwa mukuru wa Gabon
Libreville, umurwa mukuru wa Gabon

Uyu muyobozi avuze kandi ko ibintu biba bigiye mu buryo mu murwa mukuru Libreville mu masaha ari hagati y’abiri cyangwa se atatu.

RFI iravuga ko mu murwa mukuru abantu bagumye mungo zabo, mu gihe bategereje kumenya aho ibintu byerekeza.

Umuturage witwa Alain yagize ati “ndi kwerekeza ku kibuga cy’indege, ariko abantu ni bake cyane mu muhanda. Amaduka yose n’amasoko birafunze”.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat abinyujije kuri twitter, yamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi avuga ko yamaganye ihererekanya ry’ubutegetsi ridashingiye ku itegekonshinga.

Ubutumwa bwa Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo koko nibareke bakurikize itegeko nshinga byaba byiza kurusha imirwano kandi abaturage nibo bahagendera.twubake africa twese dufatanyije tuzsgera ku iterambere rirambye

harelimana pascal yanditse ku itariki ya: 7-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka