FARDC yemeye guhagarika imirwano
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zatangaje ko zigiye guhagarika ibitero ku ngabo za M23 bahanganye, banasaba abarwanyi ba Wazalendo kubigenza batyo hagamijwe gushyigikira ibiganiro by’amahoro.

Ni ibiri mu itangazo umuvugizi w’ingabo z’icyo gihugu Maj. Gen Sylvain Ekenge, yasomeye kuri televiziyo y’Igihugu (RTNC), avuga ko FARDC yatangiye gukurikirana igikorwa cya M23 cyo gukura ingabo zayo muri Walikale.
Ni icyemezo umuvugizi w’ingabo za FARDC avuga ko gifashwe, hagamijwe kubahiriza agahenge kasabwe hagamijwe gushaka igisubizo cy’intambara irimo kubera mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati "Ni ukugira ngo dushishikarize kureka imirwano no gukomeza inzira za Luanda na Nairobi, n’ibiganiro by’amahoro biheruka gutangirira muri Qatar."
Ubuyobozi bwa FARDC bufashe iki cyemezo mu gihe ihuriro AFC/M23, naryo ryakoze ibimeze nkabyo, aho ku mugoroba wa tariki 22 Werurwe 2025, ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo kwimura ingabo zaryo zari ziri mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zaho.
Itangazo bashyize ahagaragara, rivuga ko kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, no kubahiriza agahenge kasabwe n’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC, hagamijwe gushaka igisubizo cy’intambara irimo kubera mu burasirazuba bwa RDC mu nzira y’amahoro, abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.
Bagize bati “Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije.”
Ibyo guhagarika imirwano, byanashimangiwe na Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatandatu, wavuze ko uruhande rwa Leta rwiyemeje guhagarika imirwano vuba bishoboka, kugira ngo barengere abaturage bababaye.
Uyu muyobozi yavuze ko ku bw’inyugu z’abaturage basanze ari ngombwa kuganira bitaziguye na M23, mu gihe byatanga umusaruro wo guhagarika imirwano.
Gusa si ubwa mbere impande zombi zemeye ibisa no guhagarika imirwano ariko ntibyubahirizwe, kuko M23 yatangaje ko mu gihe habayeho ‘ubushotoranyi’ bw’uruhande rw’ingabo za Leta mu bice igenzura, cyangwa ibirindiro byayo, bizatuma barenga ku cyemezo bafashe cyo guhagarika imirwano.
Ibi ni na ko bimeze ku ruhande rwa FARDC, kuko Maj. Gen Ekenge na we yumvikanye avuga ko atangaje ko FARDC yibikiye uburenganzira bwo gusubiza umwanzi mu gihe haramuka habaye ibikorwa byo guhungabanya aka gahenge, cyangwa kwibasira umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Ohereza igitekerezo
|