Fally Ipupa yatwikiwe inzu n’imodoka

Inyubako n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa uri mu bagezweho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatwitswe n’agatsiko k’insoresore zitari zamenyekana.

Inzu y’uyu muhanzi yatwitswe iherereye ahitwa Matadi muri Mbinza, mu murwa mukuru Kinshasa.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka ya Fally yahiye ndetse n’inzu yahiye igice kimwe, bikavugwa ko hari n’ibikoresho bitandukanye izo nsoresore zangije.

Bivugwa ko Polisi yo muri iki gihugu yahise itabara byihuse, inata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Izi nsoresore zikoze ibi mu gihe Fally Ipupa atari mu gihugu cye, kuko yagiriye uruzinduko mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori byateguwe na Perezida Emmanuel macron.

Bamwe mu banditse ubutumwa bugufi kuri facebook, bagaragaje ko abatwikiye uyu muhanzi batishimiye ko yitabiriye ibirori yatumiwemo na Perezida w’u Bufaransa.

Uwitwa Bikangu Kinamvuidi le culturel yanditse agira ati “Iyi ni intangiriro Fally, njye sindenganya abakoze ibi ariko icyo Ipupa Fally akwiye kumenya ni uko Africa y’uyu munsi itakiri Africa y’ejo hahise, rero ukwiye kumenya uko utwara ubwamamare bwawe, bitari ibyo ushobora gusubira inyuma ndetse ukabura byose”.

Byabaye Ipupa yitabiriye ubutumire bwa Perezida Macron
Byabaye Ipupa yitabiriye ubutumire bwa Perezida Macron

Uku kutishimira Fally ngo byaturutse ku kuba Perezida w’u Bufaransa, ataragaragaza aho ahagaze ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

eee.ubu.nubugome?

HABISHUTI yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

Bararuhira ubusa Macron azamusanira amuhe n’ akamodoka keza

Manzi yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Ushobora kwibaza ubwenge buke abanyecongo bamwe bafite buvanze nubucucu bamutwiye se bamushinja ko abogamiyehe muntambara ngo yatumiwe na macron !!nonese M23 ibirukansa ihuriye he na macron ikikubwira ubwenge buke macron agiye kuza ikinshasa ngahose nibamubuze kuza icyakora M23 yeretse isi yose ko uboyobozi nigisirikare cya Congo ntacyo bashoboye utetse kwiba gusahura nubwicanyi uyu ntaho ahuriye nibyabananiye

lg yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Nta njiji nabonye ku isi nk`umukongomani ! icyo bazi ni uguhubuka gusa, gukunda ifaranga (iraha), sex no kuvuga / gusobanura (kwishyomotsa) GUSA!

Bodwe yanditse ku itariki ya: 2-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka