EU yashimangiye ko izakomeza gushyigikira Ukraine
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ngo uzakomeza gushyigikira Ukraine mu ntamabara irimo “igihe cyose byazafata”, nk’uko byatangajwe na Komiseri Mukuru w’uwo Muryango.
Ku wa Kabiri tariki 17 Mutarma 2023, mu Nama mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF) irimo kubera i Davos mu Busuwisi, abahagarariye ibihugu by’u Burayi baganiriye ku kijyanye n’uko ari ngombwa ko u Burayi bukomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara irimo, ihanganye n’u Burusiya bwayiteye.
Komiseri mukuru wa EU, Ursula von der Leyen, yabwiye abitabiriye iyo nama ya WEF ko uwo Muryango ayoboye uzakomeza gufasha Ukraine no guhagararana nayo mu ntambara irimo, igihe cyose byazafata.
Tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwatangije intambara muri Ukraine, mu gihe akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kari kateranye byihutirwa mu rwego rwo kwiga ku makuru yariho avugwa y’uko u Burusiya bushobora gutera Ukraine, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ahita atangaza ko atangije intambara kuri Ukraine.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|