EU irasaba Trump kwisubiraho ku cyemezo cyo kwikura muri OMS

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko aciye umubano hagati y’igihugu cye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Perezida Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika na Dr. Tedros uyobora OMS bamaze iminsi bagaragaza ukutumvikana ku ngingo zitandukanye zituma Amerika ishaka kwivana mu bihugu binyamuryango bya OMS
Perezida Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika na Dr. Tedros uyobora OMS bamaze iminsi bagaragaza ukutumvikana ku ngingo zitandukanye zituma Amerika ishaka kwivana mu bihugu binyamuryango bya OMS

Trump na OMS ntibavuga rumwe kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira, aho ashinja OMS kuba yarakingiye ikibaba u Bushinwa, ku buryo bwitwaye ku cyorezo cya Covid-19, aho ngo bwatangaje amakuru atari yo kuri iki cyorezo, ndetse ngo bugatanga imibare itari yo ku banduye n’abahitanywe na cyo mu Bushinwa.

Yagize ati: "U Bushinwa nibwo butegeka OMS icyo ikora. U Bushinwa butanga miliyoni 40 z’amadolari ku mwaka naho twe tugatanga 450. Twabashyikirije ibyo dushaka ko bahindura, ariko ntibashaka kutwumva".

Ati “Duhagaritse umubano wose twari dufitanye na OMS, amafaranga twatangagamo, tuzayashyira mu bikorwa by’ubuzima byihutirwa ku isi, aho bikenewe hose”.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU), wasabye Amerika kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo kuva muri OMS, ahubwo ngo bagatahiriza umugozi umwe mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Mu kwezi kwa Mata 2020, Trump yari yateguje OMS ko nitisubiraho ngo igaragaze ko idakoreshwa n’u Bushinwa, amafaranga yose Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaga muri uyu muryango zizayahagarika.

Iki cyemezo cya Trump kije mu gihe iki cyorezo kigikomeza kwica abantu ku isi, aho muri Amerika hamaze gupfa abasaga ibihumbi 102, hakaba kandi impungenge zikomeye kuri Brazil imaze gupfusha abasaga ibihumbi 28 ku mibare yemerwa na Leta, nyamara inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zikavuga ko abamaze guhitanwa na cyo basaga ibihumbi 60.

Ku isi yose, imibare itangazwa n’abashakashatsi muri kaminuza ya Hopkins, ivuga ko abamaze gupfa basaga ibihumbi 364, naho abasaga miliyoni 6 bakaba baramaze kucyandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka