Etiyopiya yimuye amatora y’Abadepite ku nshuro ya gatatu

Komisiyo ishinzwe amatora muri Ethiopia yagiranye inama n’amwe mu mashyaka ya Politike akorera muri icyo gihugu, itangaza ko amatora yari ateganyijwe ku itariki 5 Kamena 2021 yigijwe inyuma.

Ntabwo ari inshuro ya mbere ayo matora yigijwe inyuma, kuko mbere byari biteganyijwe ko ayo matora yagombaga kuba muri Gicurasi 2020, ariko kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 ntiyaba, yimurirwa muri Kanama muri uwo mwaka na bwo ntibyakunda, ahubwo bayimurira ku itariki 5 Kamena 2021 none nabwo yigijwe inyuma.

Ibyo ngo bivuze ko Abanya Ethiopia bagomba kwihangana bagakomeza bagategereza, kuko ubu kwimurwa kw’ayo matora kuri iyi nshuro, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi , byatewe n’ibibazo birimo kudashobora gushyira abantu kuri lisiti y’itora, kuko byadindijwe n’ibibazo by’umutekano biri mu duce tumwe na tumwe tw’icyo gihugu.

Ikibazo cy’umutekano muke n’intambara zikomeza kwiyongera muri icyo gihugu zikenerwamo abasirikare, kandi icyo ni ikibazo gikomeye kuri Komisiyo y’amatora ya Ethiopia kuko na yo ngo ikenera abasirikare mu gukwirakwiza impapuro z’amatora mu gihugu. Gusa mu cyumweru gishize, iyo Komisiyo yatangaje ko irimo gushaka ukundi yazabikora.

Kugeza ubu ngo nta tariki yatangajwe amatora yimuriweho, gusa komisiyo y’amatora yavuze ko bishobora gufata mu byumweru bibiri cyangwa bitatu, ubu ngo hateganyijwe inama ihuza amashyaka ya politiki kugira ngo bimeranya ku gihe amatora yazabera.

Muri icyo gihugu cya kabiri mu bunini ku Mugabane w’Afurika, abagera kuri Miliyoni 36 ni bo bamaze kwiyandikisha kuri lisiti z’itora, mu gihe intego ari abantu miliyoni 50 nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora yo muri Ethiopia.

Uwitwa Zelalem Workegegnehu, Umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa ‘EZEMA’ yatangarije ‘RFI’ ko uko kwimurwa kw’amatora bitabatunguye cyane.

Yagize ati “Kwimurwa kw’amatora si ikintu gitunguranye kuri twe. Komisiyo y’amatora yarakererewe mu nshingano zayo nyinshi, nko gushyira abakandida ku rutonde, cyangwa se kwandika abantu kuri lisiti y’itora ndetse n’ibindi bikorwa. Byose byarakererewe ariko twe dusanga ibyiza ari ukwimura ayo matora kuruta kuyakora ibihe bimeze uko bimeze ubu, kuko ashobora guhita akurikirwa n’imvururu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka