Ethiopia yemeje ko hari abafashwe ku ngufu mu ntambara ya Tigray

Ibyo bibaye nyuma y’uko umuryango w’abibumbye UN utangaje ko ufite ibyegeranyo by’amabi ashingiye ku gitsina yakozwe muri iyo ntara, ibivugwa ko abantu bahatiwe gusambanya ku gahato abantu bo mu miryango yabo.

Ubuhamya bugaragaza ko hari abagore bafashwe ku ngufu mu ntambara ya Tigray
Ubuhamya bugaragaza ko hari abagore bafashwe ku ngufu mu ntambara ya Tigray

Ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021 nibwo Minisitiri uhagarariye abagore, abana n’urubyiruko muri Ethiopia, Filsan Abdullahi, yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko bamaze kubona ibyegeranyo cyangwa se amakuru yatanzwe n’itsinda ryoherejwe gukurikirana ibyabereye muri Tigray maze basanga koko hari abafashwe ku ngufu, ibyo bikaba ari amakuru y’impamo.

Uwo muyobozi yavuze ko kandi itsinda rishinzwe iperereza ku byabereye mu Ntara ya Tigray rigikora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye ababikoze ndetse n’abakorewe ayo mahano.

Kugeza ubu muri Tigray haracyari imbogamizi ku miryango ifasha abari mu kaga ishaka gutanga imfashanyo y’ibyo kurya hamwe n’imiti bikenewe cyane.

Imiryango itanga imfashsnyo ivuga ko abantu bangana na miliyoni 4.5 bakeneye gufashwa, abo bakaba ari 60% y’abanya Tigray bose, ariko Leta ya Ethiopia yo ivuga ko abantu miliyoni 2.5 ari bo bonyine bakeneye imfashanyo kandi ikemeza ko bose ishobora kubafasha.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uhgarariye Umuryango wa Croix Rouge yo muri Ethiopia avuga ko 80% y’abanya Tigray n’ubu badashora gushyikirizwa imfashanyo, kandi ko abantu ibihumbi n’ibihumbi bashobora kwicwa n’inzara vuba aha mu gihe hatagize igikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku isi yose,intambara zijyana no kwica,gufata ku ngufu abagore n’abakobwa no gusahura.Ni gute intambara zizavaho burundu,nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose,ikure intambara ku isi hose.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana mu ntambara.

cyemayire yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka