Ethiopia: Urugomero rwa Grand Renaissance rwatangiye gutanga amashanyarazi

Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD), urugomero rwateje umwuka mubi hagati y’ibihugu rwubatswe ku ruzi rwa Nile muri Ethiopia, kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, rwatangiye gutanga amashanyarazi inyuma y’imyaka icumi rumaze rwubakwa.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed, ni we wafunguye ku mugaragaro ibikorwa by’uru rugomero, ibifatwa nk’intambwe ikomeye.

Urwo rugomero rwabaye isoko y’amakimbirane akomeye hagati y’igihugu cya Ethiopia, Misiri ndetse na Sudani, ibihugu bibiri bishinja Ethiopia kwikubira inyungu z’umugezi wa Nil ari na wo soko y’amazi arenga 90% akoreshwa mu Misiri.

Minisitiri w’Intebe Abiy, yagize ati “Iyi ni inkuru nziza ku mugabane wacu no mu bihugu twifuza gukorera hamwe. Mu gihe Ethiopia igaragaje kuvuka bundi bushya, ndashimira Abanya Ethiopia bose “.

Urwo rugomero icyiciro cyarwo cya mbere, biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira rutanga ingano y’amashanyarazi ari hejuru ya 30% by’ubushobozi bwarwo.

Urwo rugomero rwatangiye kubakwa mu 2011, aho ruzatangwaho arenga miliyari eshanu z’Amdolari ya Amerika, rukaba ari rumwe mu ngomero nini ku isi n’urwa mbere muri Afurika, kuko ruzajya rutanga amashanyarazi arenga megawati 6000, ashobora guhaza Ethiopia ku muriro ikenera ku buryo izanasagurira n’amasoko.

Grand Ethiopia Renaissance Dam (GERD), Abayobozi ba Ethiopia bavuze ko umusaruro wa mbere ushobora kuzatanga byibuze Megawate 375.

Urwo rugomero ruracyakomeje kubakwa, aho rugeze kuri 83.9 %, ndetse amazi ruzakoresha azakomeza kugenda yuzuzwa buhoro buhoro mu gihe kiri imbere, aho ruzaba rwuzuye rugatanga umusaruro nk’uko abayobozi ba Ethiopia babitangaza.

Misiri na Sudani bifite ubwoba ko uro rugomero niruramuka rwuzuye rushobora kugabanya amazi ibi bihugu bisanzwe bikoresha, ariko Ethiopia nayo ikavuga ko irukeneye kugira ngo ishobore guha amashanyarazi abanyagihugu bayo.

Misiri, igihugu gisanzwe kibeshejweho n’amazi ya Nil ku rugero rwa 97% ku bikorwa byayo byo kuhira imirima no kuyanywa, ibona ko uru rugomero ari akaga ku kubaho kwayo.

Ibi bihugu byompi byakomeje gushyira igitutu kuri Ethiopia, ko habanza hakaba amasezerano mbere y’uko itangira kuzuza amazi urwo rugomero, ariko ibiganiro bimaze imyaka itari mike hagati y’ibyo bihugu, bihagarariwe na Afurika yunze ubumwe ntacyo birageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka