Ethiopia: TPLF yatangaje ko yiteguye guhagarika intambara ikayoboka ibiganiro

Ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, nibwo inyeshyamba zo mu gace ka Tigray (TPLF) muei Ethiopia zatangaje ko ziteguye guhagarika intambara, zikayoboka ibiganiro by’amahoro biyobowe na Afurika yunze Ubumwe, zikagirana ibiganiro na Guverinoma ya Ethiopia, ngo byashyira iherezo ku ntambara yari imaze hafi imyaka ibiri.

Iryo tangazo ryasohowe n’inyeshyamba za Tigray, rije nyuma yo kwiyongera kw’abahagarariye Dipolomasi mpuzamahanga, basaba ko itanga ubutabazi yabona aho inyura, nyuma y’intambara yongeye kubura mu kwezi gushize kwa Kanama 2022, kandi hari hashize igihe intambara isa n’ihagaze.

Mu itangazo ryasohowe n’abayobozi ba Tigray, rigira riti "Guverinoma ya Tigray yiteguye kujya mu biganiro by’amahoro bihagarariwe na Afurika yunze Ubumwe(AU)".

Rirongera riti "Ikindi kandi twiteguye guhita dushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho n’impande zombi, tugahagarika intambara kugira ngo tugarure ituze."

Guverinoma ya Ethiopia nayo yari yabanje gutangaza mu minsi ishize ko yiteguye kujya mu biganiro nta yandi mananiza, igihe byabera icyo ari cyose ndetse n’aho byabera aho ari ho hose.

Abo mu mutwe w’inyeshyamba wa ‘Tigray People’s Liberation Front (TPLF)’, banze Olusegun Obasanjo wari waje nk’intumwa ya AU, bamushinja kuba umuntu wa hafi wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Perizida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasohoye itangazo rishima iyo ntambwe, avuga ko ari "amahirwe adasanzwe yo kugarura amahoro, ndetse asaba impande zombi kwihutira guhagarika intambara, bagahita bajya mu biganiro".

Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, abinyujije mu itangazo, yasabye ko, "impande zombi zafatirana ayo mahirwe aganisha ku mahoro, maze zigatera intambwe yo kurangiza intambara burundu, zikayoboka ibiganiro ".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka