Ethiopia na Amerika bongeye kubyutsa umubano

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken, kuva tariki ya 15 Werurwe 2023 ari muri Ethiopia mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse no kurebera hamwe uburyo barwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri iki gihugu.

Antony Blinken uri kumwe n’itsinda ayoboye ubwo bageraga mu murwa mu kuru wa Addis Ababa yatangaje ko uru ruzinduko rugamije kuzahura umubano hagati y’ubutegetsi bwa Amerika na Ethiopia.

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatangaje ko ibikorwa byo guhita barwanya inyeshyamba zo mu mitwe yitwaje intwaro bitahita bigerwaho ako kanya ariko ko ari intambwe ya mbere y’ibiganiro izabafasha kugera ku byo biyemeje.

Kuva mu mwaka wa 2019 ubwo hatangiraga intambara yo muri Tigray, Umubano wa Amerika na Ethiopa ntabwo wari wifashe neza.

Abarwanyi ba Tigray People's Liberation Front (TPLF)
Abarwanyi ba Tigray People’s Liberation Front (TPLF)

Igihugu cya Ethipia gihanganye n’imitwe ibiri yitwaje intwaro umwe ni uw’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) bifatanyije n’abo mu mutwe wa Oromo Liberation Army (OLA).

Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere y’uko rihirikwa n’ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kw’Ugushyingo mu mwaka wa 2020.

Uretse ikibazo cy’umubano utari umeze neza hagati y’ibihugu byombi uru ruzinduko rwafashije abayobozi bombi kuganira no ku mikoranire y’ibihugu byombi mu bikorwa by’iterambre.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka