Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yavuze ko hashobora kubaho ibiganiro na TPLF

Ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, ari imbere y’inteko y’Abadepite, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko ibiganiro bishobora kuba hagati ya Leta n’abarwanyi ba Tigray (TPLF), gusa ngo ntibyoroshye, “Ntabwo byoroshye kugirana imishyikirano. Hari akazi kenshi kagomba kubanza gukorwa”.

Minisitiri w'Intebe, Abiy Ahmed
Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed

Kubera iyo mpamvu, ngo hari Komite yashyizweho, ikaba iyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia, Demeke Mekonnen, akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Iyo komite igiye gutegura raporo ikubiyemo ibisabwa bigomba gukorwa mbere y’uko habaho imishyikirano, nyuma hakazashyirwaho ‘komite ishinzwe imishyikirano’, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.

Nta mishyikirano yo mu buryo bw’ibanga ihari

Minisitiri w’Intebe Abiy, yagarutse ku bivugwa ko hari imishyikirano yo mu buryo bw’ibanga n’umutwe w’abarwanyi ba Tigray.

Yagize ati “Nta mishyikirano y’ibanga n’umutwe w’abarwanyi ushaka ubwigenge bwa Tigray”.

Ibyo by’imishyikirano ishobora kuba irimo kuba mu ibanga, ngo ni ibyakekwaga n’abayobozi bo mu gace ka Amhara gaturanye na Tigray, ingabo zo muri ako gace zikaba zarafashije ingabo za Ethipia kurwanya inyeshyamba za Tigray.

Yagize ati “Tuvuga ko dushaka amahoro, ibyo ntibishatse kuvuga ko tugiye kugirana imishyikirano yo mu buryo bw’ibanga. Amahoro si ikintu wahisha. Nta mpamvu n’imwe yo kugira urwikekwe. Igihe nikigera tuzabivuga ku mugaragaro”.

Intambara yo muri Tigray yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Ubwo Minisitiri Abiy Ahmed yoherezaga ingabo za Leta ziri kumwe n’izo mu gace ka Amhara ndetse n’izo muri Erythrea, kujya gukuraho abayobozi ba ‘TPLF’ bari bayoboye muri ako gace, bashinjywa ko bagabye ibitero ku ngabo za Leta ya Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka