Ethiopia: Leta itangaza ko kuvana ingabo muri Tigray bitavuze ko yatsinzwe

Mu impera z’icyumweru gishize ni bwo mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, uruhande rw’inyeshyamba rwerekanye ingabo nyishi za Leta bafatiye ku rugamba, ngo gahunda ikurikira ikaba ari ugufata Umurwa mukuru Addis Abeba.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, avuga ko kuvana ingabo n’abayobozi ba Leta bari boherejwe mu ntambara mu karere ka Tigray gaherereye mu Majyaruguru, bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cyerekana ko uruhande rwa Guverinoma rwatsinzwe intambara.

Yavuze ko amakimbirane, intambara n’imvururu byamaze amezi umunani barwanya inyeshyamba za Tigray kandi ko yabaciye intege.

Ministri Ahmed yemeza ko ingabo z’igihugu zigifite ubushobozi bwo kurwana ariko ashimangira ko hakenewe amahoro kugira ngo Ethiopia itere imbere. Akomeza avuga ko nyuma y’inama zitandukanye yagiranye n’abafatanyabikorwa banyuranye n’abashoramari ngo bamweretse impungenge n’ibyago bituruka ku ntambara.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, ntiyigeze asubiza ku rutonde rw’ibyo Guverinoma yemeje bigomba gukurikizwa n’inyeshyamba za TPLF kugira ngo habeho guhagarika imirwano ku mpande zombi.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abasivili muri Tigray bafite ibibazo n’inzara, uburwayi bwiganjemo icyorezo cya covid-19, biturutse ku makimbirane kandi inzego z’ubutabazi zigarasaba ko zakoroherezwa kugeza imfashanyo ku bagizweho ingaruka n’intambara badafite ubutabazi.

Leta ya Ethiopia yavuze ko itangazo rihagarika imirwano ari akanya kuri buri wese ko gutekereza no kwigira ku byabereye muri Tigray.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka