Ethiopia: Inka bayisanzemo ibiro 50 by’amashashi

Abavuzi batandatu b’amatungo muri Ethiopia bakuye ibiro 50 by’amashashi mu gifu cy’inka nyuma y’amasaha atatu.

Itsinda ry’abo baveterineri ryari riyobowe na Dr Firaol Waaqoo, wabwiye BBC ko bamaze amasaha atatu yose bari kubaga inka mu nda.

Dr Firaol ati “Inka ni nzima kandi ifite ubuzima bwiza rwose”.

Dr Firaol akomeza avuga ko muri Ethiopia inka zibura icyo zirisha zikarya amashashi, ibi kandi ngo biragoye kubirwanya kuko abaturage baho bakoresha amashashi cyane kandi bakayajugunya aho babonye bikaba biteye impungenge ku buzima bw’amatungo.

Mu kwezi gushize, nyir’iyo nka yarusimbutse na bwo yajyanye indi nka kwa muganga w’amatungo bayivanamo ibiro 20 by’amashashi mu gifu.

Abanya Ethiopia b’aba Borana bo mu gace ka Oromo batunzwe ahanini n’ubworozi, ariko akarere batuyemo gafite ubutaka busharira n’imvura nke cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Egokooo! ubwose ibyo birashoboka? niharebwe icyakorwa nko kwimurirwa inzuri cyangwa harebwe niba batafashwa kubona amazi hakoreshejwe ikoranabuhanga naho ubundi ntabwo byakoroha.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka