Espagne: Umusore yishe nyina, aramuteka aramurya
Umunya Espagne, Alberto Sánchez Gómez w’imyaka 29, ubu ari mu rukiko aho ashinjwa kwica nyina umubyara, akamubaga akamurya.
- Ubwo Alberto yafatwaga na Polisi
Uwo musore yatawe muri yombi mu mwaka wa 2019, nyuma y’aho umuturanyi we ahuruje, avuga ko hari ibidasanzwe akeka ko Alberto yaba akorera mu nzu ye. Abapolisi binjiye mu nzu, basanze uwo musore yishe nyina María Soledad Gómez w’imyaka 66, ndetse bagasanga ibice by’umubiri we binyanyagiye hirya no hino mu nzu, ibindi yabifunze mu masorori ya pulasitiki, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru LeParisien.
Alberto Sánchez Gómez, mu kwiregura, avuga ko atibuka niba koko yarishe nyina, ndetse akagerekaho no kumurya.
Birakekwa ko uwo musore yaba yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse akaba azwiho kuba yarafataga ibiyobyabwenge bikomeye. Ngo si ubwa mbere yari atawe muri yombi, kuko yahoraga afungwa azira guhohotera nyina.
- Alberto n’imbwa ye
Akimara gufatwa ubwo yari afite imyaka 26, Alberto yari yemeye ko yanize nyina, ndetse ko hari ibice bye yari amaze kurya, ibindi akabigaburira imbwa ye.
Urubanza rw’uwo musore ruracyakomeje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|