Espagne: Umugore yirukanywe ku kazi kubera videwo yamugaragaje abyina

Muri Espagne, umugore yatsinzwe urubanza yari yarezemo sosiyete yamwirukanye ku kazi nyuma y’uko ashyize videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Tiktok’, imugaragaza abyina yunama, yongera yunamuka agamije gukurura abagabo ‘twerking videos’, kandi ari mu kiruhuko cyishyurwa n’iyo sosiyete, yaravuze ko arwaye umugongo bikomeye.

Urukiko rukuru rwo muri Espagne rwemeje ko umwanzuro wafashwe na sosiyete icuruza ibiribwa n’ibinyobwa, wo kwirukana umucungamari wayo nyuma yo gushyira ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘TikTok’ videwo zitajyanye n’uko yavugaga ko ubuzima bwe bumerewe.

Uwo mugore wiswe ‘Mrs. Piedad’ mu nyandiko z’urukiko, yakoreraga sosiyete yitwa ’Semark AC Group SA’, ikorera muri Espagne. Ni umukozi w’iyo sosiyete guhera mu 2006, ariko mu mpera za Mutarama 2021, yagiye mu kiruhuko kirekire ariko akomeza guhembwa ‘extended paid leave of absence’, avuga ko afite ibibazo bikomeye by’umugongo, ariko videwo yashyize kuri konti ye ya ‘TikTok’ yabigaragaje ukundi.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa ‘La Vanguardia’, ku itariki 14 Nzeri 2021, umukoresha wa Mrs. Piedad yamumenyesheje ku buryo buteganywa n’amategeko ko yirukanywe ku kazi, bitewe n’uko umuyobozi w’aho yakoreraga yabonye amashusho kuri ‘ TikTok’ ye amugaragaza abyina mu buryo buhabanye cyane n’uko yavugaga ko ubuzima bwe bumerewe.

Ushinzwe abakozi muri sosiyete ya ‘ Semark AC Group SA’ na we ngo yarebye izo videwo ‘ Mrs. Piedad’ yemeza koko uburyo abyinamo bugaragaza ko umugongo we umeze neza cyane kugira ngo ashobore kubyina atyo.

Mrs. Piedad yaje kurega iyo sosiyete yamwirukanye mu mwaka ushize wa 2021, ariko agira amahirwe makeya, aratsindwa mu rubanza, kuko urukiko rwemeje ko uwo mwanzuro sosiyete yafashe wari ukwiriye.

Abacamanza bo mu rukiko rukuru, bavuze ko mu mezi umunani (8) n’igice Mrs. Piedad yamaze mu kiruhuko avuga ko arwaye umugongo wo hasi, yashyize ku rubuga rwa ‘Tik Tok’ videwo nyinshi abyina mu buryo butajyanye n’uburwayi yavugaga ko afite.

Mrs Piedad, wakoreshaga amazina ya ‘rebecamelcas’, avuga ko azajya kujurira mu rukiko rw’ikirenga rwa Espagne kubera ko yirukanywe mu kazi ke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka