Espagne: Kwica ubukwe bw’abandi byamuhinduye umuherwe
Muri Espagne, umugabo yihimbiye inzira itangaje yo kubona amafaranga, aho yica ubukwe bw’abandi cyangwa se agateranya umukwe n’umugeni abeshya ko akundana n’umwe muri bo, bagashwana. Ibyo bigatuma hari abamwishyura kugira ngo yice ubukwe bwabo igihe bumva batabushaka cyangwa se ubw’inshuti zabo batifuriza gukora ubukwe.
Uwo mugabo bivugwa ko afite hagati y’imyaka 40-45 y’amavuko, yitwa Ernesto, iyo serivisi itangaje atanga yakuruye impaka nyinshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa TikTok, nyuma y’uko we ubwe ashyize videwo kuri urwo rubuga avuga ko mu gihe umunsi w’ubukwe uba ari umunsi w’ibyishimo bidasanzwe kuri bamwe, ku bandi uba ari umunsi usa n’ijoro ridacya barota inzozi ziteye ubwoba, kandi abo baba badashaka ubukwe, ngo nibo bakiriya be.
Igiciro cy’ibanze cy’iyo serivisi atanga ngo ni Amayero 500 (ni ukuvuga abarirwa mu 735.000 Frw), Ernesto akiyemeza kuza ku munsi w’ubukwe, akigaragaza nk’umukunzi w’umwe mu bagiye gusezerana, akamusaba ko banajyana, ubwo ubukwe bukaba burapfuye.
Kuri iyo videwo yashyize kuri urwo rubuga rwa TikTok, yanditse agira ati, “ Niba wumva ufite gushidikanya, wumva udashaka gusezerana, cyangwa se ukaba warabuze uko uhakana, nta mpamvu yo gukomeza guhangayika, kuko ubukwe nzabukwicira. Icyo usabwa gusa, ni ukumbwira igihe,ahantu n’itariki, hanyuma ukazabona ntungutse ku munsi w’ibirori. Nzavuga ko ari njyewe rukundo rw’ubuzima bwawe, hanyuma dufatane mu biganza twigendere”.
N’ubwo ubwo buriganya cyangwa se ubwambuzi bushukana Ernesto akora ari icyaha gihanwa n’amategeko ya Espagne igihe umuntu abihamijwe n’urukiko akaba yakatirwa gufungwa imyaka itandatu muri gereza, ariko we avuga ko akomeje kubona umubare munini w’abakiriya bamugana bashaka iyo serivisi atanga, kandi ntawuramurega mu rukiko.
Ernesto avuga ko yabitangiye nk’uwikinira, ariko abona birakunzwe, atangira kujya yishyuza Amayero 500 kuri buri bukwe yishe, ariko ayo akaba ashobora kwiyongera bitewe n’uko igikorwa cyagenze, niba akubiswe umugeri cyangwa se urushyi muri icyo gihe aje kwica ubukwe, ubwo igiciro kiba kiyongereye, kuko buri rushyi akubiswe, ngo arubarira Amayero 50 ( ni ukuvuga abarirwa mu 74.000 Frw).
Ikinyamakuru OdditCentral cyanditse ko Ernesto ubwe abyivugira agira ati, “ Buri rushyi nkubiswe, ni Amayero 50. Ngerageza kwiruka, ariko mba mbizi ko buri uko nkubiswe, umushahara wanjye uba wiyongereye. Ubwo rero nigendesha buhoro buhoro. Ni uko mbona amafaranga”.
N’ubwo serivisi Ernesto acuruza yumvikana nk’itangaje cyane, ariko ngo igenda ikenerwa n’umubare munini w’abantu, ku buryo ubu ngo yamaze guhabwa ibiraka by’ubukwe azica kugeza ku itariki 2 Ugushyingo 2025, bivuze ko uwaba afite ubukwe yifuza ko abumwicira, atamubona mbere y’iyo tariki.
Ernesto kandi avuga ko muri icyo giciro cyo kwishyura serivisi yo kwica ubukwe, hataba habariwemo itike y’urugendo ajya aho ibirori bibera, iyo ngo yishyurwa ku ruhande.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibitangaje.Abantu benshi bakizwa no gukora ibyo imana itubuza: Bariba,barica,barya ruswa,barasambana bikabakiza,etc...Bakibagirwa ko ejo bazapfa bakabisiga.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,gukunda amafaranga biteza gukora ibintu bibi.Noneho bikazatuma utabaho iteka mu bwami bw’imana.Birababaje kubona abantu bakuba na zero ijambo ry’imana kubera amafaranga.Gukora ibyo imana itubuza,bituma uzabura ubuzima bw’iteka,kandi ntuzazuke ku munsi w’imperuka.Nkuko Yezu yabivuze,abakene nibo usanga bashaka imana kurusha abakire.Ibyo bizatuma abakene benshi bazaba muli paradis.