Espagne, Irlande na Norvège byatangiye kwemera Palestine nka Leta yigenga

Ibihugu bya Espagne, Irlande na Norvège byemeje ku mugaragaro Palestine nka Leta yigenga kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, icyo cyemezo cyamaganirwa kure na Israel.

Abayobozi b'Ibihugu bya Espagne, Irelande na na Norvège batangiye kwemera Palestine nk'igihugu kigenga
Abayobozi b’Ibihugu bya Espagne, Irelande na na Norvège batangiye kwemera Palestine nk’igihugu kigenga

Ibyo bihugu bitatu byo ku Mugabane w’u Burayi ngo n’ikimenyetso gikometso gikomeye, ndetse bikaba bihamagarira n’ibindi kuza kubyiyungaho.

Icyo cyemezo cy’ibyo bihugu byo mu Burayi, cyarakaje Israel, kuko ngo yagifashe nk’igihembo ibyo bihugu bihaye umutwe w’iterabwoba wa Hamas ushingiye ku idini ya Kiyisilamu, kandi ugizwe n’Abanya-Palestine ndetse ibyo bikaba bikozwe mu gihe n’ubu Israel ikiri mu ntambara na Hamas muri Gaza.

Ikinyamakuru France 24 cyatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Espagne Pedro Sanchez mu ijambo rye, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko byari ngombwa kugira ngo amahoro azashobore kugerwaho hagati y’Abanya-Israel n’Abanya-Palestine, bikiyongera ku butabera bw’amateka ku baturage ba Palestine.

Yakomeje agira ati, “Icyo cyemezo cyafashwe, ntawe kigamije kurwanya, by’umwihariko ntabwo kigamije kurwanya Israel, kuko ni abaturage b’inshuti (...) kandi twifuza kugirana umubano mwiza ushoboka. Kwemera Palestine nka Leta, bigaragaza ko twamagana byimazeyo umutwe wa Hamas udashyigikiye ko haboneka umuti w’ikibazo hagati y’ibihugu byombi.”

Nubwo uko gutangira gufata Palestine nka Leta, byari byatangajwe ku wa Gatatu w’icyumweru gishize na Minisitiri w’Intebe Pedro Sanchez na bagenzi be bo muri Irlande na Norvége, ariko byatangiye kugira agaciro uhereye none tariki 28 Gicurasi 2024 (reconnaissance est effective à compter de ce 28 mai).

Guverinoma ya Espagne yemereje mu nama y’Abaminisitiri iteka ryo kwemera Leta ya Palestine, Guverinoma ya Irlande nayo irabyemeza, naho Norvège yabyemeje guhera ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Intebe wa Palestine Mohammed Mustafa, nawe yemera ko icyo cyemezo gitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa kabiri.

Ibihugu bibiri muri ibyo bitatu, ni ukuvuga Espagne na Irlande, ni ibinyamuryango by’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bikaba bivuga ko icyo cyemezo cyabyo, gishobora kuba imbarutso ituma n’ibindi bihugu byo muri EU biza kwifatanya nabyo.

Guhera mu 2011, Palestine yasabye ko yaba igihugu cy’ikinyamuryango cya UN ku buryo bwuzuye, ariko ubwo busabe ntabwo bwigeze bwemerwa kuko butari bushyigikiwe mu Kanama ka UN gashinzwe umutekano ndetse ntibwigera bunashyirwa mu matora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bakoze nibyo.Israel igomba gusangira ubutaka n’abandi.Ikareka kurwana ishaka kubwikubira.Imana yanga abantu barwana hamwe n’abikubira.Ishaka ko twese dukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu.Kera koko,Israel yahoze ari "ubwoko bw’imana".Ariko igihe yoherezaga Yesu bakanga kumwemera ndetse bakamwica,yabakuyeho amaboko.Bible ivuga ko ubwoko bw’imana ari abantu bumvira ibyo Yesu yadusabye.Urugero abantu batiba,badasambana,batajya mu ntambara z’isi,batikubira,etc...Abo nibo bazaba mu bwami bwayo.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 28-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka