Espagne: Ingabo n’Abapolisi ibihumbi 10 boherejwe mu bikorwa by’ubutabazi

Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yategetse inzego z’umutekano zigizwe n’abasirikare 5.000 n’Abapolisi 5.000, zoherezwa mu Karere ka Valencia kibasiwe n’ibiza mu bikorwa by’ubutabazi.

Ibikorwa byo gushakisha abahitanywe n'iyi myuzure birakomeje
Ibikorwa byo gushakisha abahitanywe n’iyi myuzure birakomeje

Kuva imvura nyinshi yaguye muri Espagne igateza umwuzure, abasaga 200 ni bo bamaze kubarurwa ko bahitanwe nawo.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yatangaje ko Leta izakora ibishoboka byose ikagoboka buri wese wagizweho ingaruka n’ibi biza.

Minisitiri w’Intebe, yavuze ko hakiri abantu bihebye bagishakisha bene wabo ndetse hari n’abadashobora kugera mu ngo zabo. Inzu zasenyutse n’imihanda yuzuyemo isayo y’urwondo kandi ko harimo gushakwa igisubizo kuri ibyo bibazo.

Abasirikare bagera ku 1.700, nibo bari basanzwe bari mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abagizweho ingaruka n’uyu mwuzure mu gace ka Valencia, gusa biracyagoranye ndetse nta byiringiro byo kubona abarokotse benshi kuko bigenda bigabanuka.

Imvura yasenye amazu
Imvura yasenye amazu

Izi nzego z’umutekano zoherejwe, zizajyana ibikoresho kabuhariwe mu gushakisha abahitanywe n’uyu mwuzure no kuvanaho ibyondo byinshi bikigaragaraga muri aka gace.

Nyuma y’uyu mwuzure abayobozi bagaruye amashanyarazi mu ngo zirenga 90%, ndetse n’itumanaho rya telefone risubizwaho hafi kimwe cya kabiri.

Amparo Andres, umaze imyaka 40 afite iduka muri Valencia, yatangaje ko uyu mwuzure wamusanze aho akorera amazi shaka kumurengera kuburyo yumvaga ko ari bupfe.

Ati: "Nibura ndi muzima, ariko nabuze byose. Ubucuruzi bwanjye, urugo rwanjye".

Gusa abaturage ba Espagne, bashinja Leta kugira uburangare bwatumye abarenga 200 kugeza ubu bamaze guhitanwa n’iyi mvura idasanzwe imaze iminsi iyogoje uduce tw’icyo gihugu, bakavuga ko itatanze umuburo mbere kugira go abantu bashake uko bakwirinda.

Imodoka zarengewe n'urwondo
Imodoka zarengewe n’urwondo

Iyo umuburo utangwa kare, nk’uko bamwe mu baturage babibwiye BBC, ngo byarashobokaga ko hari benshi bari guhunga umwuzure utaraza, bakarokoka.

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yibasiye umujyi wa Chiva kuwa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Espagne, AEMET giherutse gutangaza ko mu gace ka Chiva mu masaha umunani gusa, haguye imvura iruta isanzwe igwa mu gihe cy’umwaka wose.

Minisitiri ushinzwe Politiki muri Espagne Ángel Victor Torres, yatangaje ko imibare y’abapfuye ishobora no kwiyongera kuko hari n’abandi bantu benshi baburiwe irengero. Umujyi wa Valencia ni wo wibasiwe cyane n’iyo myuzure, kurusha utundi duce.

Abaturage banenga Leta itaratanze amakuru ku iteganyagihe
Abaturage banenga Leta itaratanze amakuru ku iteganyagihe

Imvura yateje iyo myuzure ngo yangije ibikorwaremezo byinshi birimo amashanyarazi, ihuzanzira za interineti, imihanda, ibiraro n’ibindi.

Ibikorwa by’ubutabazi bikaba birimo gukorwa ku butaka no mu kirere bakoresha za kajugujugu kugira ngo barebe ko hari abantu baba barokotse bikinze hejuru y’ibisenge by’amazu n’ahandi cyane cyane mu Mijyi ya Valencia, Malaga na Castile-La-Mancha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bagize ibyago Imana ibahe iruhuko ridashira ’RIP’

SHUKURU yanditse ku itariki ya: 3-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka