Espagne: Hatangajwe icyunamo cy’iminsi 3 yo kunamira abantu 95 bishwe n’imyuzure
Muri Espagne, hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’imvura nyinshi idasanzwe kandi yatunguranye yaguye ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, igateza imyuzure yahitanye yishe abantu bagera kuri 95.

Minisitiri ushinzwe politiki muri Espagne Ángel Victor Torres, yatangaje ko imibare y’abapfuye ishobora no kwiyongera kuko hari n’abandi bantu benshi baburiwe irengero.
Minisitiri Ángel Víctor Torres, yatangaje ko Umujyi wa Valencia ari wo wibasiwe cyane n’iyo myuzure, kuko abagera kuri 92 muri abo 95 bapfuye, baguye muri uwo Mujyi.
Minisitiri Ángel Víctor Torres yavuze ko, ”Uwo mubare w’abishwe n’imyuzure ari wo munini ubayeho muri Espagne, nyuma y’indi myuzure yabaye mu kwezi k’Ukwakira 1973, ikica abantu 300. Kandi imibare ishobora kwiyongera kuko hari abantu baburiwe irengero bataraboneka”.
Imvura yateje iyo myuzure ngo yahise yangije ibikorwaremezo byinshi birimo amashanyarazi, interineti, imihanda, ibiraro n’ibindi.
Ibikorwa by’ubutabazi bikaba birimo gukorwa ku butaka no mu kirere bakoresha za kajugujugu kugira ngo barebe ko hari abantu baba barokotse bikinze hejuru y’ibisenge by’amazu n’ahandi cyane cyane mu Mijyi ya Valencia, Malaga na Castile-La-Mancha.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko ababarirwa mu 1,200 bikekwa ko baburiwe irengero mu gace ka Valencia, bitewe n’uko hari ababa mu nzu zo hasi mu miturirwa bagwiriwe n’ibikuta bananirwa gusohoka ngo bagere aho bashobora gutabarwa, hari kandi ngo n’abaheze mu mamodoka yabo mu mihanda yaciwe n’amazi mu gihe hari ibinyabiziga bibarirwa 5,000 byatwawe n’amazi y’imyuzure.
Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yatangaje ko hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose, hazirikanwa abishwe n’iyo myuzure, kandi atangaza ko guverinoma ye yifatanyije n’abahuye n’ibyo biza bose, kandi ko izakora ibishoboka byose mu kubafasha. Muri urwo rwego kandi, yasabye abaturage gukomeza kuba maso kuko imyuzure itungurana.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe Pedro Sanchez, asura Umujyi wa Valencia kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, agiye kwifatanya n’abatuye uwo Mujyi muri ibi bihe bahanganye n’ibiza by’imyuzure.
Ohereza igitekerezo
|