Espagne: Abantu 72 bahitanywe n’imvura idasanzwe abandi baburirwa irengero

Mu gihugu cya Espagne haguye imvura idasanzwe mu gihe cy’amasaha umunani ihitana abantu 72 abandi baburirwa irengero yangiza n’ibikorwaremezo.

Umwuzure wahitanye abantu ndetse wangiza n'ibikorwaremezo
Umwuzure wahitanye abantu ndetse wangiza n’ibikorwaremezo

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reteurs) byatangaje ko imvura yaguye yari nyinshi cyanye iteza imyuzure.

Mu Mujyi wa Chiva mu ntara ya Valence, niho hibasiwe n’iyi mvura yaririmo urubura n’umuyaga mwinshi ikaba ariyo yahitanye abantu n’ibintu birangirika.

Iyi mvura yaguye igahitana ubuzima bw’abaturage igereranywa n’iyakaguye umwaka wose kuko yari nyinshi cyane kuburyo hakibarurwa ibyo yangije.

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuvu urimo utwara abantu, amazu, ibikorwa remezo abandi burira ibiti kugira ngo ntibatwarwe n’umuvu.

Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba (18h00) wo ku itariki 29 Ukwakira, imihanda yo mu mujyi wa Chiva yari yahindutse imivu ntawe ushobora gutambuka.

Hakoreshejwe uburyo butandukanye bwo gutabara abahuye n’ibiza kugira ngo bafashwe.

Minisitiri w’Intebe, Pedro Sanchez yasezeranyije ko ibikorwa remezo byangiritse bagomba gukora ibishoboka bakongera kubyubaka.

Minisitiri w’umutekano, Margarita Robles yabwiye itangazamakuru ko imvura yaguye yateje umwuzure utarigeze ubaho muri iki gihugu.

Ati: "Mu ijoro ryakeye inzego z’ubutabazi zagerageje gutabara abantu ariko byanze biba iby’ubusa kuko umuvu wabarushije imbaraga."

Umuyobozi w’Intara ya Valence, Carlos Mazon Pilar Bernabe mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko abatanga ubutabazi batinze kugera ku bari mu kaga kubera kubura inzira.

Urwego rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’iteganyagihe muri Espagne, ARMET rwavuze ko mu Mujyi wa Chiva, mu Ntara ya Velence, haguye imvura iri ku gipimo cya 491mm (milimetero) ingana n’igwa umwaka wose.

Iyi myuzure yatumye ingendo z’indege zimuriwa mu yindi Mijyi izindi nazo zirasubikwa kubera iyo myuzure.

Mu butumwa yanyujije kuri X Umwami wa Espagne, Felipe VI yihanganishije imiryango y’abahuye n’ibyago.

Kugeza ubu ntiharabarurwa ibyangijwe n’iyi mvura hakaba hagikomeje ibikorwa by’ubutabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka