Ese agahenge hagati ya M23 na RDC karashoboka?

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ihuriro AFC/M23 riyirwanya, bemeranyije kuba bahagaritse imirwano bamaze igihe bahanganyemo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeje guhuza impande zombi muri Qatar bibe mu mwuka mwiza.

Ni agahenge kemeranyijwe n’impande zombi nyuma y’ibiganiro byo kubwizanya ukuri, kandi byubaka bagiraniye i Doha bahujwe na Qatar.

Mu itangazo rihuriweho n’impande zombi ryashyizwe ahagaragara tariki 23 Mata 2025, RDC na AFC/M23 biyemeje kongera guhagarika imirwano, kureka bidasubirwaho imvugo izo ari zo zose zirimo kubiba urwango n’ibikorwa by’iterabwoba, ndetse no guhamagarira abaturage b’ingeri zose kubahiriza izi ngamba.

Impande zombi zivuga ko zemeranyije gukora ibishoboka kugira ngo bagere ku gahenge, gashobora gutuma imirwano ihagarara mu buryo burambye, hagamijwe kurangiza intambara mu mahoro.

Abahagarariye RDC na AFC/M23 biyemeje kubahiriza izi ngamba, guhera ubwo ibiganiro bitangira kugeza aho bizarangirira habonetse umuti urambye, ndetse basaba Abanyekongo bose, abayobozi b’amadini n’itangazamakuru, gushyigikira no gusakaza ubu butumwa bw’icyizere n’amahoro.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Majed al-Ansari yagaragaje ko icyo gihugu gikomeje gushishikariza AFC/M23 na RDC, gukomeza ibiganiro biganisha ku masezerano ajyanye n’ibyifuzo by’abaturage.

Yagize ati "Leta ya Qatar irashishikariza impande zombi gukomeza ibi biganiro mu mwuka mwiza, biganisha ku masezerano ajyanye n’ibyifuzo by’amahoro n’iterambere by’Abanyekongo."

Nubwo bimeze bityo ariko, hari amakuru avuga ko guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru imirwano yongeye kubura hagati y’impande zombie, ahanini biturutse kuri zimwe mu ngingo zitari zemeranyijweho mu biganiro byaberaga muri Qatar.

Kuva ku gicamunsi cyo ku wa 22 Mata, imirwano yongeye kubura mu gace ka Kibati gaherereye muri teritwari ya Walikale, ku muhanda ugana mu bindi bice birimo umujyi wa Walikale.

Icyo gihe umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya RDC muri Zone ya Gatatu, Major Nestor Mavudisa, yatangaje ko abasirikare babo barimo gukomeza ibirindiro mu rwego rwo gukumira AFC/M23, mu gihe yagerageza kwisubiza ibice yavuyemo.

Yagize ati “Izi nzozi ntabwo zizaba impamo. Ntabwo bizashoboka. Bakwiye kumenya ko twafashe ingamba zishoboka zose kugira ngo tuburizemo imigambi y’umwanzi. Ntabwo bazagera muri Walikale, Kisangani yewe na Kinshasa.”

Hari ubwoba bw’uko imirwano ishobora gufata intera ndende cyane, kuko buri ruhande ruvugwaho kwitegura intambara, haba mu buryo bw’ubwirinzi no kwagura ibirindiro.

Ibi kandi binashimangirwa n’ibiganiro Leta ya RDC ikomeje kugirana n’ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe gutumiza no kohereza mu mahanga indege, Catic, kugira ngo kiyigurishe izindi ndege z’intambara zitagira abapilote (drones).

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye tariki ya 2 Gashyantare 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita yagiriraga uruzinduko i Beijing. Hari hashize iminsi itanu abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma.

Minisitiri Kabombo yagiye mu Bushinwa nyuma yo gusaba uruhushya Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, amumenyesha ko drones eshatu ari zo zikenewe cyane.

RDC yemeye kwishyura izi drones Miliyoni 172 z’Amayero, gusa kugira ngo abasirikare bayo bamenye kuzikoresha, bisaba ko bahabwa amahugurwa mu Bushinwa ashobora kumara amezi ane, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabitangaje.

RDC iteganya kwifashisha drones zo mu bwoko bwa ’Wing Loong II’, mu kwisubiza ibice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo byafashwe na M23.

Drones za Wing Loong II zigira uburemere bugera ku bilo 4200, uburebure bwa metero 11 n’amababa afite uburebure bwa metero 20,5.

Zifite ubushobozi bwo kugera mu bilometero 10 mu kirere, kugera i Goma ivuye i Kinshasa bikaba byayitwara amasaha ane kuko ikoresha umuvuduvuko wa kilometero 370 ku isaha.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ari bwo RDC izakira izi drones, kandi zikazaba ziri kumwe n’amakompora zikoresha arimo FT-10, misile za PL-10 na HJ-10 ndetse na roketi za BRM-1.

Mu 2023 no mu 2024, ikigo Casc cyo mu Bushinwa cyari cyarahaye RDC izindi drones zo mu bwoko bwa CH-4 ariko zimwe zahanuwe na M23, indi ishwanyagurikira ku kibuga cy’indege cya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo kugonga ikamyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka