Eritrea: Umusizi yahawe igihembo mpuzamahanga yaraburiwe irengero
Umuryango wo mu Bwongereza uharanira guteza imbere ubwisanzure bw’ibitekerezo (English PEN), igihembo cyawo cya 2020 gihabwa Umwanditsi Mpuzamahanga Ushirika Ubwoba (International Writer of Courage) wagihaye umusizi w’Umunya-Eritrea witwa Amanuel Asrat.

Icyo gihembo ariko yagihawe adahari, kuko nkuru yatangajwe na BBC ivuga ko Asrat Amanuel amaze imyaka 19 yaraburiwe irengero, kuva yatabwa muri yombi mu mukwabu wo guhiga abanditsi banenga Guverinoma ya Eritrea.
Ubwo yatabwaga muri yombi, Amanuel Asrat yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru kitwa Zemen.
Umuhango wo kumugenera icyo gihembo wabaye kuwa mbere ukurikiranwa n’umuvandimwe we kuri Twitter, ndetse banasoma umwe mu mivugo ye.
Umusizi w’umunya-Jamaica Linton Kwesi Johnson ufite ubwenegihugu bw’Abongereza, ari mu b’ingenzi bishimiye kuba Amanuel Asrat yegukanye icyo gihembo.
Ohereza igitekerezo
|