Eritrea: Leta yarekuye imfungwa 28 z’Abahamya ba Yehova

Leta ya Eritrea yarekuye abantu 28 bagize itsinda ry’Abahamya ba Yehova nyuma yo gufungwa igihe kitazwi.

Isaias Afwerki ni we wambuye ubwenegehugu Abayehova ku nshuro ya mbere
Isaias Afwerki ni we wambuye ubwenegehugu Abayehova ku nshuro ya mbere

Mu 1994 ubwenegihugu bwose bw’abayoboke b’iryo dini ry’Abahamya ba Yehova bwavanyweho kuko batemewe, kandi abayoboke b’iri dini iyo bafatwaga bafungwaga nta rubanza rubayeho ndetse bagafungwa igihe kitazwi hakaba n’abapfira muri gereza.

Imwe mu mpamvu zatanzwe zituma aba Bahamya ba Yehova bafungwa ngo ni ugusuzugura itegeko ry’igihugu bakanga kujya mu gisirikare, mu gihe ubundi biba ari itegeko ku munyagihugu wese.

Mu itangazo iri dini bivugwa ko ritemewe mu gihugu cya Eritrea ryasohoye, riravugako abayoboke baryo barekuwe nyuma yo gufungwa igifungo kitazwi ariko kiri hagati y’imyaka 5 na 26.

Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea, nyuma yo kujya ku butegetsi mu mwaka wa 1994, ni we wambuye Abahamya ba Yehova uburenganzira n’ubwenegihugu bwabo ubwo iki gihugu cyari kimaze kubona ubwigenge.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya Abahamya ba Yehova ntabwo bemewe muri icyo gihugu, ndetse n’itegeko ryo kuba babemera ntirijya rivugwa.

Eritrea ni kimwe mu bihugu biza imbere ku mubumbe bivugwamo ikandamiza n’igitugu ku baturage, aho nta murongo n’umwe wa politiki ishingiye kuri demukarasi ubaho mu gihugu.

Nta matora cyangwa inteko ishinga amategeko bibaho ndetse nta n’umushinga w’itegeko nshinga ugenderweho cyangwa ushyirwa mu bikorwa.

Amadini atatu yonyine ni yo yemewe mu gihugu, harimo idini ya gikirisitu ya Orutodogisi, idini ya Isilamu na yo y’Abasuni gusa n’itorero ry’Abaluteriyani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba Erythrea yarabafunze ibaziza kwanga KURWANA,byerekana ko ari abantu bakunda amahoro nkuko Yezu yasize abisabye Abakristu nyakuri bose.Yababujije Kurwana,ahubwo abasaba Gukunda abantu bose,harimo n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Ndetse avuga ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Yasize avuze ko Abakristu nyakuri bazangwa n’isi yose,ko bazafungwa ndetse bakicwa kubera kumwumvira.Mwibuke ko Ijambo ry’Imana rivuga ko tugomba kumvira Imana kurusha abantu.Niba abantu bagutegetse KWICA kandi Imana ibitubuza,ugomba kwanga.Nubwo abantu bagufunga cyangwa bakakwica,Imana izakuzura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze.

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 10-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka