Équateur: Haravugwa amakimbirane hagati ya perezida na Visi Perezida
Perezida mushya wa Équateur Daniel Noboa w’imyaka 35, ni we mutoya kurusha abandi ba Perezida bose bategetse icyo gihugu. Amakuru akaba avuga ko yatangiye kugirana ibibazo na Visi Perezida we Veronica Abad.
Inkuru dukesha RFI, ivuga ko inzobere zemeza ko ubwo bwumvikane bukeya buri hagati ya Perezida n’umwungirije butaganisha aheza, cyane cyane ko ari bwo agitangira manda.
Uru runturuntu abaruvuga barabishingira ku kuba Visi Perezida Veronica Abad ataraje gusangira ku meza n’abo bari kumwe muri Guverinoma nk’abayobozi bashya (premier repas officiel), ahubwo we yahisemo kujya gusangira n’abacuruza mu isoko, nyuma ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga arimo asangira na bo.
Kuba abo bombi bari kumwe muri Guverinoma nshya, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku itariki 15 Ukwakira 2023, birushaho gutuma ibintu bitagenda neza, kuko ngo hashingiwe ku iteka rya Perezida, ubu akazi konyine Veronica Abad ashinzwe ari ugukurikirana iby’amahoro hagati ya Israël na Hamas.
Ubwo butumwa yahawe kandi akaba agomba kubwuzuza ari muri Ambasade ya Equateur i Tel-Aviv muri Israel.
N’ubwo yohererejwe ubutumwa bwo kumwifuriza imirimo myiza bwoherejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya wa Equateur ndetse n’ubutumwa bwohezwaga n’Abandi bantu bari mu mahanga, igisubizo cya Veronica Abad kuri X yahoze ari Twitter cyaje gikakaye agira ati “ iri ni ihohotera rikorewe umugore… iyo bakohereje kujya gupfira mu ntambara, nta cyo kwishimira kirimo”.
Kumva yoherejwe mu gihugu kirimo intambara, agahabwa ubutumwa bugoye kandi atahuguriwe, kandi akaba adasanzwe ari Umudipolomate w’umwuga, ni byo byateye Abad gusubiza atyo.
Inzobere mu bya Politiki aho muri Equateur zivuga ko Visi Perezida ashobora kwanga kujya muri Israel Perezida wa Repubulika yamwohereje, agendeye ku kuba ari umutegetsi watowe n’abaturage, bityo ko atagomba koherezwa aho ari ho hose, nk’umukozi usanzwe washyizweho n’urwego runaka.
Ohereza igitekerezo
|