Equateur: Abitwaje intwaro bafashe bugwate abanyamakuru bari mu kiganiro kuri televiziyo

Polisi y’Igihugu cya Equateur yatangaje ko yataye muri yombi abagabo bitwaje intwaro, bateye muri Televiziyo ya Leta mu gihe abanyamakuru barimo bakora ikiganiro kirimo gitambuka by’ako kanya (live), babategeka kuryama hasi, mu gihe urusaku rw’amasasu n’amajwi y’abantu bataka yumvikanaga inyuma muri videwo yafashwe, ku wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2024.

Abitwaje intwaro bafashe bugwate abanyamakuru bari mu kiganiro kuri televiziyo
Abitwaje intwaro bafashe bugwate abanyamakuru bari mu kiganiro kuri televiziyo

Umuyobozi wa Polisi ya Equateur, Cesar Augusto Zapata, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, agira ati "mu gikorwa cy’ubutabazi polisi yakoze kuri televiziyo ya ‘TC Television’, yataye muri yombi abantu 13, ihafatira n’intwaro, ibisasu bituritswa (intambi) n’ibindi bimenyetso”.

Zapata yemeje ko abari bafashwe bugwate, batabawe bakarekurwa ubu bakaba bari ahantu bafite umutekano, icyo gikorwa cyo gutera abanyamakuru bari muri televiziyo akaba yacyise ‘igikorwa cy’iterabwoba’.

Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ cyandikirwa mu Bufaransa, cyatangaje ko nyuma gato y’uko abo bagabo bari bambaye ibintu bihisha amasura yabo binjiye muri ‘studio’ ya televiziyo, mu gihe harimo hanyuraho ikiganiro mu buryo bw’ako kanya, Perezida wa Equateur Daniel Noboa yahise asohora iteka rivuga ko igihugu "cyinjiye mu ntambara y’imbunda imbere mu gihugu”.

Muri iryo teka, havugwamo udutsiko 22 tw’amabandi dukora ibijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, ko ari imitwe y’ibyihebe.

Perezida Noboa yagize ati, "Nategetse ko ingabo z’igihugu zitangira ibikorwa bya gisirikare bigamije kurangiza iyo mitwe y’ibyihebe”.

Uretse abo banyamakuru batunguwe n’abitwaje intwaro ubwo bari mu kiganiro kuri Televiziyo, hari n’abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Guayaquil muri Equateur, bahungiye mu byumba by’amashuri by’iyo Kaminuza, nyuma y’uko hari abantu bayigabyeho igitero.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yabaye isubitse amasomo mu gihugu hose, abanyeshuri bakaba bazajya biga muri gahunda y’ikoranabuhanga kuri internet, kubera ibibazo by’umutekano igihugu kirimo.

Abantu 13 batawe muri yombi kubera icyo gikorwa cy'iterabwoba
Abantu 13 batawe muri yombi kubera icyo gikorwa cy’iterabwoba

Ibinyamakuru by’aho muri Equateur kandi ngo byanatangaje ko hari abantu bitwaje intwaro,binjiye no mu Bitaro bya Guayaquil.

Iryo teka rya Perezida rivuga ko igihugu cyinjiye mu ntambara y’imbere mu gihugu (conflit interne), nyuma y’umunsi umwe Perezida Noboa atangaje ko igihugu kigiye mu bihe bidasanzwe mu minsi 60, kubera ibibazo by’umutekano bikomeye igihugu kirimo kunyuramo.

Icyo cyemezo kandi cyari cyafashwe nyuma y’uko umwe mu bayobozi ba kamwe mu dutsiko tw’abandi gateye ubwoba, yatorotse gereza ku wa mbere tariki 8 Mutarama 2024, bigateza imvururu no mu zindi gereza esheshatu muri Equateur.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka