Equateri: Minisitiri w’Ubuzima yeguye amaze iminsi 19 gusa mu kazi

Minisitiri Rodolfo Fardan
Minisitiri Rodolfo Fardan

Minisitiri w’ubuzima wa Equateri, Rodolfo Fardan, yeguye nyuma y’iminsi 19 gusa agiye kuri uwo mwanya, mu gihe abashinjacyaha bo muri icyo gihugu barimo gukora iperereza ku bantu bahabwa inkingo za Covid-19 kandi bataragerwaho ku rutonde rw’abihutirwa kurusha abandi.

Igihugu cya Equateri ni kimwe mu bihugu bikeya byo muri Amerika y’Amajyepfo byavuzwemo ibibazo bijyanye no kudakurikiza umurongo w’abagomba gukingirwa coronavirus mbere y’abandi.

Mu ibaruwa Minisitiri Fardan yanditse asobanura ibijyanye no kwegura kwe ku wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, yavuze ko ubwegure bwe bushingiye ku mpamvu ze bwite.

Minisitiri Fardan yasimbuye kuri uwo mwanya Juan Carlos Zevallos, nawe weguye mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2021, nyuma y’uko hari raporo zavugaga ko yagize uruhare mu ikingira ryakorewe aho nyina atuye.

Zevallos, ubu ugikorwaho iperereza ku mikorere itanoze, ngo yaba yaregujwe n’Inama rusange, kubera imikorere mibi mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’imigendekere mibi y’ikingira.

Raporo zigaragaza ko hari Abanyapolitiki, Abarimu muri za Kaminuza, Abanyamakuru bakingiwe, mu gihe inkingo zari zigenewe abari ku ruhembe rw’imbere mu kwita ku buzima bw’abantu (front-line healthcare workers) n’abari mu bigo byita ku bageze mu za bukuru.

Imibare itangwa na Kaminuza ya ‘Johns Hopkins University’, igaragaza ko abamaze kwandura Covid-19 bagera ku 309.000, mu gihe impfu zijyanye na Covid -19 zigera ku 16.400.

Imibare itangwa na Guverinoma y’icyo gihugu igaragaza ko abantu bagera ku 120.000 nibura bamaze kubona urukingo rumwe rwa COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka