Emmanuel Macron atsindiye kuyobora u Bufaransa
Ku majwi 65.1% Emmanuel Macron atsindiye kuba Perezida w’u Bufaransa, ahigika mugenzi we Marine Le Pen bari bahanganye wegukanye amajwi 34.9%.
Ni mu matora ya nyuma y’Umukuru w’igihugu Abafaransa bazindukiyemo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, aho batoraga usimbura Perezida Francois Hollande wasoje manda ye.
Mu ijambo rye amaze gutorwa, Emmanuel Macron atangaje ko azaharanira kwimakaza umurimo, uburezi ndetse n’umuco, kuko ari byo u Bufaransa buzashingiraho mu kugira imbere heza.
=
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|