Emmanuel Macron atsindiye kuyobora u Bufaransa

Ku majwi 65.1% Emmanuel Macron atsindiye kuba Perezida w’u Bufaransa, ahigika mugenzi we Marine Le Pen bari bahanganye wegukanye amajwi 34.9%.

Emmanuel Macron Atsinze Marine Le Pen ahita aba Perezida w'Ubufaransa
Emmanuel Macron Atsinze Marine Le Pen ahita aba Perezida w’Ubufaransa

Ni mu matora ya nyuma y’Umukuru w’igihugu Abafaransa bazindukiyemo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, aho batoraga usimbura Perezida Francois Hollande wasoje manda ye.

Mu ijambo rye amaze gutorwa, Emmanuel Macron atangaje ko azaharanira kwimakaza umurimo, uburezi ndetse n’umuco, kuko ari byo u Bufaransa buzashingiraho mu kugira imbere heza.

=

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka